Ababuriwe irengero ni abasaza batatu barohamye ubwo inzu yabo y’amasaziro yarengerwaga n’amazi.
Abandi bapfiriye mu mamodoka yabo mu mihanda no muri za parikingi byo munsi y’ubutaka, ubwo amazi yagendaga arushaho kwiyongera.
Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande yatangaje ko igihugu kibasiwe n’ikiza, ashimira abagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi anihanganisha ababuze ababo kandi abasaba kugira amakenga, ababwira ko “bitarangiriye aho”.
Uyu mwuzure watewe n’imvura iteye ubwoba yibasiye icyambu gihuza u Bufaransa n’Ubutaliyani ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.
Mu minsi ibiri gusa Umujyi wa Nice waguyemo imvura ingana na 10% by’iyajyaga igwa mu mwaka wose.
Zimwe mu modoka zagiye zitwarwa n’amazi aziroha mu nyanja ya Mediterane.
Abatuye mu gace iyi myuzure yabereyemo babwiye BBC ko bahahamutse bikanga imperuka kuko ibyo babonye ari ubwa mbere bibabayeho.
Imihanda muri ako gace yari yafunzwe, gari ya moshi zahagaze kandi inzu zigera ku bihumbi 27 zangiritse.



















TANGA IGITEKEREZO