00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’umupilote waburijemo umugambi wo gushimuta indege yari itwaye abantu 170

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 October 2026 saa 02:23
Yasuwe :

Umupilote w’Umuhinde wari utwaye indege ya Flydubai, watewe icyuma na mugenzi we bari kumwe mu cyumba cy’abapilote, akaza gufungura umuryango kugira ngo abandi babashe kwinjira, haburizwemo umugambi wo kuyishimuta, yavuze ko yari yiyemeje kurokora abari mu ndege uko byagombaga kugenda kose.

Ni mu kibazo giherutse kuba aho indege ya Flydubai yerekezaga i Ter Aviv ivuye ivuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Yari igiye gushimutwa ariko uwo mugambi uburizwamo bigizwemo uruhare n’uyu mupilote n’abandi bagenzi barimo Abanya-Israel.

Capt Smith Machchar yavuze ko yari aryamye hasi kandi akibangamiwe ariko yibuka ko indege yari itwaye abagenzi barenga 170 yari itangiye kumanuka, yibwira ko hari icyo yagombaga gukora.

Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, binyuze kuri video, yagize ati “Nari ndyamye hasi nakomeretse, ariko nibwiye ko ngomba gukoresha imbaraga za nyuma kugira ngo mfungure umuryango ndi imbere.”

Yakomeje ati “Abandi barinjiye na bo bagira uruhare [mu kugenzura uko ibintu byari bimeze]. Birumvikana ko narwaniraga ubuzima bwanjye, ariko muri icyo gihe nari nzi ko ntari kwemera ko abandi bapfa.”

Indege ya Flydubai yahawe code y’urugendo ya FZ1073 yari ivuye i Dubai yerekeza i Tel Aviv mu rukerera rwo ku wa Gatatu, yamanutseho metero zirenga 5.200.

Yabanje kohereza ubutumwa bw’ubutabazi ku bashinzwe kugenzura urujya n’uruza rw’indege, mbere yo gukoresha code ya ‘squawk 7500’, ikoreshwa mu kugaragaza ko indege yashimuswe.

Nyuma yaho, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye itangazamakuru ko umwe mu bapilote yateye mugenzi we icyuma mbere yo “kugerageza kugusha indege nkana.”

Nyuma y’uko abagenzi bari muri iyo ndege birwanyeho banesha uwagabye icyo gitero, abapilote babiri bandi bari muri iyo ndege barayiyoboye, bayimanura neza ku Kibuga cy’Indege cya Tabuk giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Arabie Saoudite.

Machchhar, Netanyahu yise “intwari nyakuri”, yajyanywe mu bitaro i Tabuk mbere yo kujyanwa i Abu Dhabi mu ndege, aho amakuru avuga ko ubuzima bwe bumeze neza.

Netanyahu yabwiye Fox News ko uwagabye icyo gitero ari Umunya-Oman, avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko yari yarahawe amasomo y’ubuhezanguni ashingiye ku mahame ya Islam.

Yavuze ko nyuma y’uko uwo muntu afashwe n’abagenzi n’abakozi bo mu ndege bakamuboha, “yakomeje kubwira abakozi bo mu ndege ati ‘nimunyice, nimunyice’, bityo biragaragara ko yashakaga kwiyahura.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangiye iperereza rigamije kumenya niba iki gikorwa cyari gifitanye isano n’igikorwa icyo ari cyo cyose cy’iterabwoba cyangwa inte nk’uko ibiro ntaramakuru bya Leta y’icyo gihugu byabitangaje.

Machchhar yabwiye Modi ko amaze imyaka 17 atwara indege kandi ko ashobora kumenya ibiri kuba ku ndege n’iyo yaba afunze amaso.

Minisitiri w’Intebe yamubwiye ko ubutwari bwe, kwihangana no gufata ibyemezo byihuse byarokoye ubuzima bw’abantu benshi kandi ko igihugu cyose gitewe ishema na we.

Ku wa Kane, Ambasade y’u Buhinde muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko Machchhar ameze neza kandi ari gukira neza.

Capt Smith Machchar wahagaritse ishimutwa ry'indege yaganiriye na Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde Narendra Modi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages