Umuyobozi Mukuru w’iyo nama, Nicholas Serota, yavuze ko mu 2016 ubuhanzi n’umuco byinjirije iki gihugu ama-euro arenga miliyari 10.8 aruta ayinjijwe n’ubuhinzi ndetse n’urwego rw’inganda.
Raporo igaragaza ko uru rwego rwateye imbere cyane hagati ya 2009 na 2016 bikagira uruhare rukomeye ku bukungu bw’igihugu.
Nko mu 2016, imirimo 360,000 niyo bigaragara ko yahanzwe n’uru rwego ikinjiriza igihugu miliyari 2.6 z’ama-euro mu misoro.
Hagati ya 2015 na 2016, urwego ndangamuco (ubuhanzi n’ubugeni) rwateye imbere ho miliyoni 390 z’ama-euro.
Serota avuga ko urwego rw’ubuhanzi rukwiye gushorwamo amafaranga afatika. Uyu muyobozi kandi yavuze ko inyungu urwego rw’ubuhanzi rutanga mu by’umuco ziziyongera kurushaho igihe iki gihugu kizaba cyikuye mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO