00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Abantu barenga 350 bishwe n’ubushyuye bukabije

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 25 May 2015 saa 09:20
Yasuwe :

Abantu barenga 350 bamaze kwicwa n’ubushyuhe bukabije buri ku kigero cya dogere selisiyusi 48 mu bice bitandukanye by’u Buhinde.

Umubare munini w’abamaze guhitanwa n’ubu bushyuhe ni abatuye mu ntara za Telangana na Pradesh ahabarurwa abasaga 140 bamaze kwitaba Imana kuva kuwa 23 Gicurasi.

Ikigero cy’ubushyuhe kiri kuri selisiyusi 48 muri Pradesh n’aho mu mujyi mukuru wa Delhi kiri kuri selisiyusi 44 (44C).

Ubuyobozi muri icyo gihugu bwasabye abaturage kuguma mu mazu yabo no kunywa ibintu bikonje

Ubu bushyuhe bukabije bwatangiye guhitana abantu muri Mata ariko mu cyumweru gishize nibwo umubare watangiye kwiyongera ku buryo bukabije.

Ikinyamakuru The Press Trust of India news agency cyatangaje ko abantu 186 bo mu turere 10 mu Ntara ya Telangana bamaze guhitanwa n’ubu bushyuhe, 58 bakaba barapfuye kuva kuwa 23 Gicurasi.

Mu Ntara ya Andhra Pradesh, imibare itangazwa ni abantu 182, abasaga 87 bakaba barapfuye mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye kuwa gatandatu tariki 23 Gicurasi.

Umuyobozi mu Ntara ya Telangana aganira n’itangazamakuru yagize ati “Abapfuye benshi bari bakuze.... abenshi bari ku murimo kandi ntibari biteguye. Umwuma n’inyota ikabije kubera kubera ubushyuhe byatumye benshi bapfa.’’

Ibiro bishinzwe ishami ry’ ikirere byatangaje ko ubushyuhe buzakomeza kurangwa muri turiya duce mu gihe cy’iminsi micye iri imbere.

Amakuru avuga ko abantu basaga 10 bapfuye bazize ubushyuhe mu Burengerazuba bwa Bengal.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages