Ibi Banki y’Isi irabivuga yifashishije igipimo cy’ibyo umuntu yinjiza ku munsi bigeze ku madolari y’Amerika 1.90, bivuye ku idolari1.25 mu mwaka w’ 2012.
Ivuga ko imibare y’abari barazahajwe n’ubukene bukabije mu mwaka wa 2012 ari 12.8%, bakazagera ku 9.6% mu mpera z’uyu mwaka.
Ariko ngo kuba ubukene bukomeje kwiyongera mu bihugu by’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bizatuma aka gace gakomeza kuza ku mwanya wa mbere mu dukennye cyane ku isi.
Nubwo Banki y’Isi uvuga ko bazava kuri 42.6% bakagera kuri 35.2% muri uyu mwaka, ngo ½ cy’ abugarijwe n’ubukene ku Isi bazaba bakibarizwa muri aka gace k’Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko iri gabanuka ry’ubukene riterwa n’uko ibihugu byose bifata iyambere mu kwiteza imbere, binateza imbere ishoramari mu buzima, uburezi, no gukorerera hamwe.
Ariko Jim Yong Kim uyobora Banki y’Isi, avuga ko iri terambere rishobora gukomwa mu nkokora n’umuvuduko muto mu iterambere ry’ ubukungu ku isi, ihuzagurika ry’amasoko mpuzamahanga, intambara, urubyiruko rwinshi rutagira akazi, n’ingaruka zikomoka ku ihindagurika ry’ikirere.
Banki y’ isi ikomeza ivuga ko ubukene bukabije bwiganje cyane mu bihugu byazahajwe n’ intambara, cyangwa ibitunzwe no gukora ubucuruzi bw’ ibyoherezwa hanze cyane.



















TANGA IGITEKEREZO