Ukraine iri gusaba Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF kuyongerera inguzanyo iyiha, mu rwego rwo gubona ubushobozi bwo gukomeza intambara ariko n’ibindi bikorwa bya Guverinoma bigakomeza.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ukraine yari yahawe inguzanyo ya miliyari 15$ aho miliyari 10$ zamaze gukoreshwa, ibyatumye isubira mu biganiro na IMF kugira ngo inguzanyo ihabwa yiyongere.
Iki gihugu cyari cyasabye guhabwa inguzanyo ya miliyari 37$ azakoreshwa mu myaka ibiri iri imbere kugera mu 2027, gusa nyuma yo kugenzura neza ibikenewe, ibiganiro na IMF byasubiwemo Ukraine igabasa ko yahabwa nibura miliyari 65$ mu myaka ibiri iri imbere.
Iki gihugu kigowe n’uko hejuru ya 60% by’ingengo y’imari bishorwa mu bikorwa bifitanye isano n’intambara, ku buryo kubona ubushobozi bwo kwishyura abakozi n’ibindi bikorwa bya Guverinoma atari ikintu cyoroshye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!