00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukene buranuma muri Ukraine

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 October 2025 saa 10:25
Yasuwe :

Ikinyamakuru cyo muri Espagne El País cyatangaje ko amafaranga ya Ukraine akomeje kuyishiraho, cyemeza ko bitarenze Mata 2026, iki gihugu kizaba cyashiriwe kubera ibibazo by’intambara gihanganyemo n’u Burusiya, ikomeje kugishegesha.

Mu byumweru bishize, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wari uri gusuzuma uko wahereza Ukraine inguzanyo yitwa “reparations loan” ingana na miliyari 140 z’ama-euro (amadorari ya Amerika miliyari 163), aho imitungo ya Moscow yafatiriwe izakoreshwa nk’ingwate ishingiye kuri izo mpapuro z’agaciro za EU.

Ibyo byaba bisa n’ifatwa ry’iyo mitungo y’u Burusiya, kuko Ukraine izasabwa kwishyura iyo nguzanyo gusa igihe Moscow izaba imaze kuyishyura indishyi z’ibyangijwe mu ntambara.

El País yanditse ku wa Kabiri ko Ukraine ifite ibibazo bikomeye by’amafaranga.”
Dukurikije ibyo inkuru ivuga ishingiye ku makuru yaturutse muri EU, Kiev ifite amafaranga ahagije gusa yo gukomeza gukora kugeza ku mpera ry’igihembwe cya mbere cya 2026.

Ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bya EU riteganyijwe i Brussels ku wa Kane ryitezweho gushyigikira iyo nguzanyo igenewe Ukraine ikaba yatangwa.

Kugeza ubu, Ububiligi, bukaba ari bwo bubarizwamo sosiyete ya Euroclear ibika imitungo myinshi y’u Burusiya yafashwe, bwaragaragaje gushidikanya kuri iyo gahunda y’inguzanyo kandi busaba ko umutwaro w’ingaruka zayo uzajya ku bihugu byose bya EU.

Ku wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yemeje umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2026.

Uwo mushinga ugaragaza ko guverinoma ya Kiev izakoresha miliyari 114$ mu mwaka utaha, mu gihe izinjiza miliyari 68$. Nk’uko uwo mushinga ubivuga, ayo mafaranga azavanwa mu misoro azajya mu ngabo, naho izindi nzego za leta zose zikazaterwa inkunga n’amafaranga aturuka ku baterankunga bo mu mahanga.

Nyuma y’aho intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yongeye gufata indi ntera muri Gashyantare 2022, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na EU byafatiriye umutungo w’u Burusiya ugera kuri miliyari 300 z’amadorari, aho hafi miliyari 200 z’amayero zifitwe na Euroclear.

U Burusiya bwamaganye ibyo bwita “ubujura biturutse ku ifatirwa ry’umutungo wabwo.

Perezida wa Ukraine Zelensky ubwo yaganiraga n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages