Nubwo Leta ivuga ko yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya, umupfumu uzwi nka Dr Manyaunyau ahamya ko yari yaranzuye kutongera kuragura, muri iyi minsi yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu no kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yongeye kubona abamugana benshi biganjemo abanyapolitiki bashaka amahirwe yo gutorwa.
Yagize ati “ Baza gushaka intsinzi no kwakirwa neza na rubanda mu mbwirwaruhame baba bari bubabwire mu gihe cyo kwiyamamaza, abakandida bakomeye bashaka kuba abadepite na Perezida banyoherezaho ababungirije. Duhana gahunda yo guhurira ahantu hihishe, kugira ngo bamenye ibyo batiyiziho.’’
Uyu mupfumu yanze kuvuga amazina yabo, aricyo gituma bigoye guhinyuza ibyo avuga. Gusa abihamya avuga ko gushyira igitonyanga cy’amavuta y’ifi mu ivu, umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru amuha inzu ye cyangwa undi akamuha ivatiri (imodoka).
Docteur Manyaunyau w’imyaka 34 yemeza ko azi izina rya Perezida uzatorwa muri Tanzania. Icyakora yanze kumutangaza kuko amashyaka yose akomeye yaje kumwaka insinzi.
Asobanura imbaraga ze n’uko akora ubupfumu bwe, yaragize ati «Ni umwihariko wanjye, nica injangwe nkarigata amaraso yayo igihe ndi muri iyo migenzo. Nkumva ijwi mu mutwe rinyobora. Sogokuru niwe wabinyigishije. Ariko anambwira kuzabireka mfite imyaka 15. Niho nabihagaritse.”
Inkuru ya JA ivuga ko Leta ya Tanzaniya yagiye ishyira imabaraga nyinshi mu kurwanya iyi migenzo bitewe nuko ahanini yibasiraga ba nyamweru basaga 1400 muri iki gihugu. Ibi bihurirana n’ibyavuzwe muri Kamena na Minisitiri w’umutekano muri Tanzaniya, Mathias Chikawe, yihanangiriza abanyapolitiki bakoresha amarozi n’ubupfumu mu bihe byo kwiyamamaza.
Yagize ati” Kubwanjye nzi abanyapolitiki n’abacuruzi bakomeye bajya mu bapfumu kugirango babone intsinzi. Iriya ni imigenzo mibi idafite umumaro ikwiye guhagarara.’’
Ibi bikorwa by’ubupfumu byibasira ba nyamweru kuko hari abemera ko ibice bimwe by’imibiri yabo bitera amahirwe. Gusa birakomeye kumenya umubare wa ba nyamweru bibasiwe n’ibikorwa by’ubupfumu muri Tanzania, ariko imibare yerekana ko biyongereye.
Kubera ibikorwa by’ubupfumu, nyamweru nibura 76 muri Tanzania zarishwe kuva mu mwaka wa 2000.
Minisitiri Chikawe avuga ko ingamba nyinshi zo kurwanya ubupfumu n’ubukonikoni zafashwe ariko bisa ntaho ntacyo bivuze. Harimo nk’itegeko ryo mu 1928 rihana iyo migenzo, gufunga abapfumu bagera kuri 200 muri uyu mwaka, kubihaniza n’ibindi.
Yagize ati “ Birakomeye cyane guca burundu iyi migenzo kuko ni imyemerere yashinze imizi. Ni ngombwa ko abantu bajya kureba abapfumu, barimo abanyapolitiki n’abacuruzi bakomeye bumva ko kugera ku nsinzi bidasaba ubukonikoni n’ubupfumu ko ahubwo bisaba gukora no kugira ubwenge. Birasaba kwigisha.’’
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 n’ikigo cy’abashakashatsi cyo muri Amerika, Pew Research Center, bwerekanye ko Umutanzania umwe muri babiri yizera amarozi, ibi byatumye iki gihugu gishyirwa ku mwanya wa 19 mu bihugu byose byabajijwe.



















TANGA IGITEKEREZO