00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukwe bwa Jeff Bezos bwateje impagarara i Venice

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 June 2025 saa 03:21
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mujyi wa Venice mu Butaliyani bari mu myigaragambyo igamije kwamagana ubukwe bwa Jeff Bezos, bwitezweho kuzabera muri ako gace bukitabirwa n’ibikomerezwa birimo umukobwa wa Perezida Donald Trump, Ivanka Trump.

Bezos na Lauren Sánchez bazarushinga bamaze igihe mu myiteguro karundura y’ubukwe bwabo, bwitezweho kuzatwara abarirwa hagati ya miliyoni 20-30$, bukabera mu Mujyi wa Venice uri mu myiza ku Isi.

Icyakora abaturage bo muri uyu Mujyi ntabwo bishimiye iby’ubu bukwe, cyane ko bafite ubwoba ko buzahindura gahunda z’ubuzima bwabo bwa buri munsi, zirimo guhindura inzira n’ibindi bitandukanye, cyane ko Bezos azashyigikirwa n’ibikomerezwa by’i Hollywood n’i Washington D.C.

Kubera izi mpamvu, abatuye Venice bamaze iminsi mu myigaragambyo, aho bagaragaza ko uyu mugabo ubarirwa umutungo wa 224$, adahawe ikaze mu Mujyi wabo.

Bari kwigaragambya bafite ibyapa byanditseho ngo ’No Space for Bezos’, baca amarenga ko nubwo ikigo cye gitwara abakerarugendo mu Isanzure, ariko adafite umwanya mu Mujyi wabo.

Abandi bafite ibyapa byanditseho ngo "Niba ufite ubushobozi bwo gukodesha Umujyi wose ku bukwe bwawe, ushobora no kugira ubushobozi bwo kwishyura imisoro."

Ibi bishingiye ku bihano biherutse guhabwa ikigo cya Amazon cyashinzwe na Bezos, nyuma yo gusanga cyarakoze amakosa mu bijyanye no kwishyura imisoro mu Mujyi wa Milan na wo ubarizwa mu Butaliyani. Iki kigo cyahakanye ibyo kirengwa ariko gicibwa miliyoni 121 z’Ama-Euro.

Venice ni Umujyi ufite ibibazo bitandukanye birimo ubwiyongere bw’ubukode buterwa ahanini n’umubare munini w’abakerarugendo basura ako gace, babarirwa muri miliyoni 20 ku Mujyi utuwe n’abaturage ibihumbi 49, bavuye ku bihumbi 175 mu 1975.

Benshi mu batuye muri uyu Mujyi bahinduye inzu zabo izo gukodeshwa by’igihe gito, bituma ibiciro by’inzu bizamuka cyane kuko no kubona ibyangombwa byo kubaka muri uyu Mujyi w’amateka ari urugamba rutoroshye.

Kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bateguye kuzafata ubwato bwabo bakabushyira mu nzira zo mu mazi zibarizwa aha i Venice, kugira ngo bukumire ubwato bw’abakire n’abanyacyubahiro bazataha ubukwe bwa Bezos.

Uyu mugabo yagerageje gutera inkunga imiryango igamije guteza imbere ibidukikije muri uyu mujyi, ariko abaturage ntibabikozwa, bakavuga ko ubukwe bwe batabushaka mu mujyi wabo, nubwo ikigo cyo mu Bwongereza kibutegura cyavuze ko butazabangamira abaturage mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibyapa binini byashyizwe hirya no hino mu Mujyi wa Venice byamagana ubukwe bwa Jeff Bezos
Ibyapa byamamaza byakwirakwijwe ku biraro biri hirya no hino mu Mujyi wa Venice
Inzego z'umutekano ziri guhangana n'abigaragambya mu Mujyi wa Venice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages