Ni mu gihe Umucamanza James Robart, washyizweho na George W. Bush ukorera i Washington, yahagaritse by’agateganyo icyemezo cya Trump kigamije gukumira abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urwego rushinzwe za gasutamo no kurinda imipaka muri Amerika rwategetse ibigo by’indege gusubiza agaciro viza zari zahagaritswe ndetse impunzi zifite viza za Amerika zose zikakirwa.

Inkuru ya CNN ivuga ko Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwahise butangaza by’igitaraganya ko iki cyemezo ari nk'ishyano riguye bugitesha agaciro mu itangazo ryasohotse nyuma.

Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru, Sean Spicer yavuze ko “Urwego rushinzwe ubutabera rushyigikiye icyemezo cya Perezida Trump rutekereza ko cyubahirije amategeko kandi gikwiye.”

“Iteka rya Perezida rigamije kurinda igihugu kandi abifitiye ububasha ahabwa n’itegeko Nshinga kurinda abaturage ba Amerika.”

Iteka Trump yasinye mu cyumweru gishize rikumira abimukira bo mu bihugu bigwiriyemo abayisilamu mu gihe cy’iminsi 90, gahunda ya Leta Zunze ubumwe za Amerika igahagarikwa mu minsi 120, ikabuza burundu impunzi zituruka muri Syria kwinjira kuri uyu mugabane.

Ibyo bihugu birimo Iran, Iraq, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia.

Imiryango itandukanye yiganjemo irengera impunzi yafashe ibikorwa bya Trump nk’ivangura rishingiye ku idini, ubwenegihugu no ku ruhu.

Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubuvuzi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rufatiwe runini n’abimukira, aho abaganga, abaforomo n’abandi bakora mu bice by’icyaro aho Abanyamerika kavukire badashobora kwemera kujya gukorera.

Iran na Syria biri mu bihugu 10 bya mbere bifite abaganga n’abahanga benshi mu kubaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2015 hari abaganga bakomoka muri Syria bagera ku bihumbi bitanu n’abakomoka muri Iran bagera ku bihumbi icyenda nkuko urubuga Vox.com rubigaragaza.

Muri rusange abaganga n’inzobere mu kubaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abimukira bihariye 30% ku buryo icyemezo cya Trump cyahita gikoma mu nkokora iterambere ry’urwego rw’ubuzima.

Icyemezo cyo gukumira abimukira gishobora gukoma mu nkokora urwego rw'ubuvuzi muri Amerika
Icyemezo cyo gukumira abimukira gishobora gukoma mu nkokora urwego rw'ubuvuzi muri Amerika