Ubu bushakashatsi bwari buyobowe na Professor Oyvind L. Martinsen akaba ari Umuyobozi w’ibijyanye n’Imitegekere ndetse n’Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubukungu rya Norvège aho habashije kugenzurwa imyitwarire y’abayobozi b’ibigo bagera ku bihumbi 3000.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi mu byiciro bitandukanye, hafi ya byose byagaragaje ko abagore bari ku rugero rwiza ugereranije n’abagabo bafite inshingano zisa n’izabo.
Mu byiciro bitanu birimo ibijyanye no kugira umurava no kunoza itumanaho, kugaragaza ibyo batekereza no guhanga udushya, gusabana no gufashanya ndetse n’uburyo bw’icungamutungo no kwishyiriraho intego byakozweho ubushakashatsi, bine muri byo byagaragaje amanota meza ku bagore kurusha abagabo.
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abagabo aribo babasha guhangana n’ibibazo byerekeranye n’akazi no kugenzura amarangamutima yabo kurusha abagore.
Mu kiganiro yagiranye na The Independent, Professor Oyvind L. Martinsen yagize ati “Ishoramari buri gihe rigomba gushaka uburyo bwo gukurura abakiriya, kuzamura umusaruro ndetse n’inyungu. Ibyavuye mu bushakashatsi bwacu rero byagaragaje ko muri rusange abagore barusha abagabo ubushobozi bwo guhanga udushya no kuyobora binyuze mu mucyo.”
Abashyize ahagaragara ubu bushakashatsi ngo bizeye ko buzahindura byinshi ku mahame agendanye n’imikorere yari asanzwe. Bakomeza bavuga ko ubu bushakashatsi atari ihame ntakuka ndetse mu gihe abafata imyanzuro mu gutanga akazi bazirengagiza uko kuri bizatuma bagaha abantu batabishoboye bikaba byagira ingaruka ku musaruro babona.
Mu mwaka ushize umubare w’abagore bayobora Kompanyi 500 zikomeye muri Amerika wagabanutseho ku kigero kirenga 12%.




Ibitekerezo 0