Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko 1.5% gusa by’abayobozi bakuru b’abirabura aribo bari muri sosiyete zikomeye mu Bwongereza.
Sandra Kerr ukurikirana iki kibazo mu Bwongereza, avuga ko nubwo ijanisha ryiyongereye mu 2014 aho ryari kuri 1.4%, ariko hakiri byinshi byo gukora.
Yagize ati ‘‘Biragaragara ko abirabura bakomeje guhagararirwa mu bayobozi bakomeye mu bigo bitandukanye.”
‘‘Ubuzima bw’abirabura bugomba guhabwa agaciro kandi abakoresha na bo bakwiye gufata ingamba zihutirwa, ku buryo ibigo byabo bigaragaramo abantu bose, aho buri bwoko bushobora gutera imbere.”
Iyi mibare igiye ahagaragara mu gihe abirabura hirya no hino ku Isi bakomeje imyigaragambyo bamagana ihohoterwa rishingiye ku ruhu bakorerwa, ni mu gihe kandi ngo sosiyete zimwe na zimwe zo mu Bwongereza zakomeje guhuza amateka yabo n’ubucuruzi bw’abacakara.
BBC ivuga ko muri Werurwe uyu mwaka, raporo ya Carnegie Trust yagaragaje ko abakiri bato cyane cyane abirabura, 47% byabo usanga bakora mu gihe nta masezerano y’akazi bagira.
Abakoze ubu bushakashatsi barebye ku bazungu, ubwoko buvanze, Abahinde, Abanya-Pakistan, Bangaladesh, Abirabura bo muri Afurika na Karayibe n’andi moko mato atandukanye.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe muri Gashyantare bwo bwagaragaje ko hafi kimwe cya gatatu cy’ibigo 100 biri ku isoko ry’imari n’imigabane mu Bwongereza, bitagira abantu baba mu nama z’ubutegetsi bakomoka muri ubu bwoko burimo abirabura.



















TANGA IGITEKEREZO