Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 5 Werurwe 2020 bwakorewe mu bihugu 75 bifite abaturage bangana na 80% by’abatuye Isi; bugaragaza ko abantu 9 mu 10 bacyumva ko umugore hari ibyo atakora neza nk’umugabo.

Imwe muri iyi myumvire ipfobya abagore yagaragaye kuri aba bantu ni nko kumva ko abagabo bakora neza ibijyanye na politiki n’ubucuruzi kurusha abagore, kumva ko kwiga kaminuza ari ingenzi ku bagabo kurusha uko ari ingenzi ku bagore no kugaragaza ko abagabo bakwiye kugira uko bafatwa by’umwihariko ku isoko ry’umurimo.

Bimwe mu bihugu bifite ijanisha rinini ry’abantu nibura bafite imwe muri iyi myumvire ku isonga haza Pakistan aho bangana na 99.81%, igakurikirwa na Qatar na Nigeria byombi bifite 99.73%.

Ku rundi ruhande muri ubu bushakashatsi hari ibihugu byagaragaje ko bifite umubare muke w’abantu bafite imyumvire ipfobya abagore harimo Andorra ifite abangana na 27.01%, Suède ifite 30.01% n’u Buholandi bufite 39.75%.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaraje ko no mu bihugu by’ibihangange hakirimo abantu bafite iyi myumvire aho mu Bufaransa bangana na 56%, mu Bwongereza bakangana na 54.6% mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho bangana na 57.31%.

Mu itangazo ryaherekeje ubu bushakashatsi Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe gutsura Amajyambere (UNDP), Achim Steiner, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gufasha abantu guhindura iyi myumvire.

Ati “Ibikorwa byatanze umusaruro mu gukuraho icyuho mu bijyanye n’ubuzima cyangwa uburezi ubu bigomba kwagukira mu gukemura ikintu kirushijeho kuba imbogamizi ari cyo ukubogama kwa karande mu buringanire biri mu bagabo n’abagore.”

UNDP yasabye guverinoma n’ibigo guhindura iyi myumvire n’ibikorwa bivangura binyuze mu burezi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko uretse ubusumbane mu burezi, mu buzima no mu bukungu, iri tangazo ryanatanze impuruza no ku kijyanye n’uko hari ijanisha rinini ry’abantu bakoreweho ubushakashatsi bumva ko ari ibisanzwe kuba umugabo yakubita umugore.

Ku Isi hose abagera kuri 90% baracyafite imyumvire ipfobya abagore
Ku Isi hose abagera kuri 90% baracyafite imyumvire ipfobya abagore