00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Perezida Jinping w’u Bushinwa yizewe cyane kurusha Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 July 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cya Pew Research Center bugaragaza ko u Bushinwa bukunzwe kurusha Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu byinshi byo ku Isi. Ni ubwa mbere iki kigo kibonye umusaruro nk’uyu kuva cyatangira gukurikirana uko ibi bihugu byombi bifatwa ku rwego mpuzamahanga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo gikorera muri Amerika, bugaragaza ko uko abantu babona neza u Bushinwa byazamutse bikagera ku rwego rwo hejuru mu bihugu byinshi, mu gihe uko Amerika yo ibonwa nabi.

Muri rusange, abagize uruhare muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko batizeye cyane Perezida wa Amerika, Donald Trump, ndetse n’Umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, ariko Xi Jinping yagaragaje amanota aruta aya Trump mu cyizere agirirwa.

Nubwo Amerika ikomeje kubonwa nk’igihugu cyubaha ubwisanzure bw’abantu kurusha u Bushinwa, abakoreweho ubushakashatsi babonye ko u Bushinwa butivanga cyane mu bibazo by’ibindi bihugu nk’uko Amerika ibikora.

Pew Research Center yabajije abantu barenga ibihumbi 42 mu bihugu 36 hagati ya Gashyantare na Gicurasi, ibabaza uko babona ibi bihugu byombi.

Ababajijwe basabwe kugaragaza niba bafite imyumvire myiza cyane, myiza mu rugero, mibi mu rugero cyangwa mibi cyane kuri buri gihugu.

Iki kigo cyasanze mu bihugu 25 kuri 36 byakorewemo ubushakashatsi, abantu biyumvamo u Bushinwa ari benshi kurusha abiyumvamo Amerika.

Jonathan Schulman, umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko ari ubwa mbere iki kigo gikoze ubushakashatsi kuri ibi bihugu byibihangange kuva mu 2002 kigasanga hari ibihugu byinshi bifite imyumvire nk’iyi ku bihugu byombi.

Mu myaka yashize, Pew Research Center yari yarabonye igabanyuka ry’abiyumvamo Amerika mu 2008 nyuma y’ubuyobozi bwa Perezida George Bush ndetse no mu 2017 ubwo Trump yatangiraga manda ye ya mbere.

Ibihugu nka Espagne, Indonesia, u Butaliyani, u Bugereki na Canada ni bimwe mu byagaragaje impinduka nini mu kwiyumvamo u Bushinwa.

Ni ibihugu bitandatu gusa muri ubu bushakashatsi bikomeje kugaragaza ko bibona Amerika neza kurusha u Bushinwa. Muri byo harimo byinshi bifitanye umubano ukomeye na Amerika nka Pologne, Philippines, Koreya y’Epfo, u Buhinde, u Buyapani na Israel.

Ku rundi ruhande, iki kigo cyasanze impuzandengo y’abantu bafite imyumvire myiza kuri Amerika mu bihugu 20 yakomeje kugabanyuka mu myaka ishize, mu gihe iy’u Bushinwa yakomeje kuzamuka.

Abashakashatsi kandi basanze mu bihugu birenga kimwe cya gatatu byakorewemo ubushakashatsi, abantu bafite imyumvire myiza ku Bushinwa yiyongereye mu myaka ishize.

Mu bihugu bimwe na bimwe byakorewemo ubushakashatsi uyu mwaka, imyumvire myiza ku Bushinwa yageze ku rwego rwo hejuru kurusha mbere, birimo u Butaliyani, Espagne, Colombia, Mexique, Indonesia, Malaysia, Nigeria na Turikiya.

Abashakashatsi basanze muri rusange ibihugu bifite ubukungu bugereranyije bikunze kugira imyumvire myiza ku Bushinwa, mu gihe ibihugu bikize birushaho kutiyumvamo u Bushinwa.

Icyakora Singapore ni kimwe mu byihariye kuri iyi myumvire, kuko ari igihugu gifite umusaruro mbumbe uri hejuru mu byakorewemo ubushakashatsi, ariko kikaba gifite imyumvire myiza ku Bushinwa.

Ibihugu n’abaturage biyumvamo ndetse bataniyumvamo u Bushinwa kurusha ahandi byagaragaye mu karere ka Asie-Pasifique. Abagera kuri 90% by’Abanya-Pakistan bagaragaje ko babona u Bushinwa neza, mu gihe mu Buyapani ari 11% gusa.

Abashakashatsi kandi babajije ababugizemo uruhare niba bizeye Xi Jinping na Donald Trump mu gufata ibyemezo bikwiye ku bibazo by’Isi.

Muri rusange, icyizere abaturage bagiriye aba bayobozi bombi cyari gike, aho amanota menshi yari munsi ya 50%. Ariko ibihugu byinshi byagaragaje ko byizeye Jinping kurusha Trump.

Igihugu cyatanze amanota menshi kuri Xi Jinping ni Pakistan aho 83% bagaragaje ko bamwizera, mu gihe amanota make yavuye mu Buyapani aho ari 7%.

Ku ruhande rwa Trump, amanota menshi yavuye muri Philippines aho 68% bamugaragarije icyizere, na ho amake cyane ay’abo muri West Bank na Yeruzalemu y’Iburasirazuba aho yari 4%.

Abagera ku mpuzandengo ya 75% bavuze ko Amerika yivanga cyane mu bibazo by’ibindi bihugu, mu gihe 45% ari bo bavuze ko ari ko babona u Bushinwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Perezida Jinping w’u Bushinwa yizewe cyane kurusha Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages