Imico y’umuntu ni uruhurirane rw’ibitekerezo, ibyiyumvo ndetse n’imyitwarire, biremwa binyuze mu byo umuntu yanyuzemo kuva mu bwana maze bikarema imico akurikiza kuva avutse kugeza akuze.
Ubusanzwe umwana atangira kugira imico akurikiza afite imyaka itatu na mbere yaho gato. Iyi mico igenda ihindagurika gusa akenshi ikajyana n’imiterere karemano y’umuntu. Nk’urugero, umwana wahoze agira isoni mu bwana bwe, ashobora no gukomeza kuzigira akuze, usibye ko uburyo azigiramo buba bwarahindutse.
Imico yacu rero ngo ihinduka buri myaka 10, gusa bikaba bigoye kubibona kuko ari ibintu bitwara igihe kinini kandi bitabera icya rimwe.
Muri rusange abantu bashyirwa mu byiciro bitanu by’imico, birimo icya mbere cy’abantu bisanzura cyane, bisanga kandi bazi kubana n’abandi bantu cyitwa ‘Extroversion’.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu bagira umutima, bishimira abandi kandi bakunda gufasha. Icyo cyiciro cyitwa ‘Agreeableness’.
Icya gatatu cyitwa ‘Conscientiousness’, kigizwe n’abantu bitondera ibintu, bari ku murongo kandi badahuzagurika, mbese bakora ibyo bateguye.
Icyiciro cya kane cyitwa ‘Openness’, kibarizwamo abantu b’abanyabwenge, bahorana udushya, bahora bafite amatsiko yo kumenya ibintu bishya kandi bagira ibitekerezo byubaka.
Icya nyuma cyitwa ‘Neuroticism’, kigizwe n’abantu b’abanyabwoba, bagira umujinya, umushiha, agahinda gakabije kandi bahora bumva ari bonyine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!