Ni nyuma y’igihe ibiro by’ubushinjacyaha bikorera i New York biri mu iperereza ku birebana no kuba Cohen yaranyereje imisoro, kandi akica amategeko arebana no kwiyamamaza.

Bubishingira ku kuba yarishyuye ibihumbi 130 by’amadolari Stormy Daniels ukina film z’urukozasoni ngo aceceke iby’uko yaryamanye na Trump.

Ari no gukorwaho iperereza ngo hamenyekane byinshi kuri miliyoni 20 z’amadolari z’inguzanyo zahawe Cohen n’umuryango we binyuze muri sosiyete zabo zitwara abantu.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’ikirego cye yabwiye CNN ko bitarenze uku kwezi aribwo ibyo ashinjwa bizatangazwa.

Yaba Umunyamategeko wa Cohen, Lanny Davis n’Umuvugizi w’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze yemera kugira icyo atangariza iki kinyamakuru ku birebana n’ukuri kw’aya makuru.

Kuba yagezwa imbere y’ubutabera bishobora gukoma mu nkokora Perezida Trump kubera igihe kinini bamaze bakorana, aho Cohen ubwe yigeze kwivugira ko yamwitangira.

Aba bombi ariko bahagararitse imikoranire ndetse Cohen aherutse kugaragaza ko yiteguye gukorana n’ubutabera mu iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora bugamije gufasha Trump kugera ku ntsinzi.

Ikirego cye cyahawe ubushinjacyaha bwa New York bisabwe na Robert Mueller ukuriye iri perereza.

Abasesenguzi bagaragaza ko uko byagenda kose, Cohen azasabwa kugira ubuhamya atanga kuri iki kibazo cy’u Burusiya.

Muri Mata nibwo byamenyekanye ko ari gukorwaho iperereza, nyuma y’uko polisi isatse urugo rwe.

Cohen wahoze ari Umwunganizi wa Trump, amaze igihe akorwaho iperereza
Cohen wahoze ari Umwunganizi wa Trump, amaze igihe akorwaho iperereza