Byitezwe ko ubu bushyuhe bushobora kurenga ikigero cya dogere Celcius 40, ku buryo hari n’aho ubuyobozi bwasabye abaturage gucunga amashyamba, kuko ashobora gufatwa n’inkongi y’umuriro kubera ubu bushyuhe budasanzwe.
Nko mu Mujyi wa Shanghai uri mu yikorerwamo ubucuruzi bwinshi, ukaza no mu mijyi ikomeye mu Bushinwa, ubushyuhe buteganyijwe kugera ku kigero cya dogere Celcius 40.1, kandi ubusanzwe mu bihe nk’ibi butajya bupfa kurenza dogere Celcius 30.
Mu 1973, nibwo ubushyuhe nk’ubu bwaherukaga muri uyu Mujyi, uretse ko mu myaka ya vuba bwari busanzwe bwariyongere, ahanini kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ubushyuhe bungana gutya ari ikimenyetso gikomeye kiranga imihindagurukire y’ikirere, aho ibice bitandukanye by’Isi birimo u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikunze kugarizwa n’ubushyuhe budasanzwe, cyane cyane mu bihe nk’ibi by’impeshyi.
Kuva mu 1900, ubwo hatangiraga iterambere ry’inganda mu Burayi na Amerika, ubushyuhe bw’Isi bwiyongereyeho dogere Celcius 1.1, ndetse ubu bushyuhe bukazakomeza kwiyongera mu gihe igipimo cy’imyuka yangiza ikirere (yiganjemo CO2) kitarushaho kugabanuka.
U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyohereza iyi myuka mu kirere, ahanini bitewe n’umubare w’inganda nyinshi uri muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!