Iyi raporo yashyizwe hanze ku wa 28 Gicurasi 2025, igaragaza ko hari ibyago bingana na 80% by’uko buri mwaka kuva mu 2025 kugeza mu 2029, ubushyuhe buzajya bwiyongera.
Byitezwe muri iyi myaka itanu, mu mwaka umwe igipimo cy’ubushyuhe ku Isi kiziyongeraho dogere celsius 1,9, kikazaba kiri hejuru cyane y’icyaherukaga mu gihe cy’impinduramatwara y’inganda kuko ho nticyarenze 1,1.
Gusa iyi raporo ntabwo igaragaza uwo mwaka uzagira ubushyuhe bwinshi, bukarenga icyo gipimo.
Mu 2015 Isi yihaye intego yo gukora icyatuma ubwiyongere bw’ubushyuhe butarenga 1,5°C. Ni muri uru rwo rwego hakorwa raporo ngarukamwaka z’integuza kugira ngo hazakumirwe ibi byago.
Raporo y’umwaka ushize yerekanaga ko hari ibyago bya 47% by’uko hagati yo mu 2024 na 2028 igipimo cyakwiyongera kikarenga dogere celsius 1,5.
Buri gice cy’ipimo gitera ubushyuhe bwinshi ku butaka, imvura nyinshi cyane, amapfa akomeye, gushonga k’urubura n’ubushyuhe bwinshi mu nyanja. Ibi bigira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu, kuko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi birahungabana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!