Ku mpuzandengo, ubushyuhe i Paris, Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, bukunze kuba buri hagati ya dogere Celcius 30 mu bihe by’impeshyi, byakabya bikaba dogere Celcius 35.
Gusa nta gihindutse, mu myaka 25 iri imbere, ubushyuhe i Paris bushobora kuzagera kuri dogere Celcius 50. Impamvu ni uko u Burayi muri rusange bwibasiwe cyane n’ikibazo cy’ubushyuhe bukabije, gifatwa nk’imwe mu ngaruka z’impihindagurikire y’ikirere yagizwemo uruhare n’ibikorwa bya muntu.
Ubushyuhe mu Burayi bwiyongera inshuro ebyiri ugereranyije n’impuzandengo y’Isi, ibituma uyu Mugabane ubusanzwe utarakunze kurangwa n’ubushyuhe bukabije, wisanga mu byago utateguye.
Zimwe mu nyubako ziri i Paris zikunze kuba ari inyubako zubatswe mu bihe bishize, ubwo ikibazo cy’ubushyuhe kitari cyagafata intera ikomeye, ibituma ukunze gusanga zidafite uburyo bwo kugabanya ubushyuhe kuko ubundi uwo Mugabane uterwa ubwoba n’ubukonje bukabije, aho kuba ubushyuhe bukabije.
Mu gihe rero ubu bushyuhe bwagera kuri dogere Celcius 50, ibintu byarushaho kuba bibi. Nk’ubu muri uyu mujyi hakunze kuboneka imihanda y’amabuye myinshi ndetse na kaburimbo ziri hafi ya hose. Mu gihe by’ubushyuhe buri kuri icyo kigero, iyi byonyine byakongera 10% kuri dogere z’ubushyuhe zaba ziri mu mujyi.
Amwe mu mashuri, ibitaro, imihanda ya gari ya moshi n’ibindi byinshi, biri mu byahagarika imirimo kubera ubushyuhe, ibyo nabyo bikagira ingaruka nyinshi mu buzima rusange bw’abaturage.
Meya wungirije w’uwo mujyi, Pénélope Komitès, aherutse gutangaza ko byaba ari ibyago bikomeye ubushyuhe i Paris buramutse bugeze kuri icyo kigero, gusa avuga ko bishoboka kandi batangiye guhangana n’iki kibazo.
Ati "Ubushyuhe buri kuri dogere Celcius 50 ntabwo ari ibintu by’inzozi gusa, ni ibintu bishoboka kandi dukeneye gukomeza kwitegura igihe bizabaho."
Kimwe mu biri gukorwa harimo gushishikariza abafite inyubako mu Mujyi wa Paris gushyiraho ibikoresho bifasha mu kugabanya ubushyuhe (insulation).
Ni inkundura yatangiye mu 2023, icyo gihe izigera ku bihumbi birindwi zishyira mu bikorwa iki cyemezo mbere yo kwikuba kabiri mu mwaka wakurikiyeho. Ikibazo gikomeye ni uko inzu zirenga miliyoni zikeneye ibi bikoresho, ku buryo bishobora kuzatwara igihe kinini kugira ngo abo bikenewe hose bihagezwe.
Muri Gicurasi, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yasinye itegeko risaba ahantu hose hakorerwa, gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ubushyuhe bukabije, mu rwego rwo kurushaho gutegura abaturage ku hazaza batari bamenyereye.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris kandi bwafashe iya mbere mu gutera ibiti, aho biterwa ahantu hakoze hubatswe n’amabuye. Magingo aya, ibiti ibihumbi 15 bimaze guterwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!