Iki gitero cyaburijwemo cyari gikurikiye icyagabwe ku nyubako iberamo ibirori izwi nka ‘Crocus City Hall’ cyahitanye abantu 145, abandi 500 bagakomereka.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burusiya (FSB), Aleksandr Bortnikov, yavuze ko atari ubwa mbere baburiwe kuko na mbere y’igitero cyagabwe kuri Crocus City Hall, Amerika yari yababuriye ko gishobora kuhagabwa ariko habura amakuru afatika abihamya.
Mu iperereza ryakozwe n’ubutasi bwa Turikiya ku baterabwoba batawe muri yombi, bwamenye ko uyu mutwe wari ufite umugambi wo kugaba ikindi gitero ku isoko rinini rihuriramo abantu benshi.
Ikinyamakuru Hurriyet cyatangaje ko babiri mu bagabye igitero cyo kuri Crocus City Hall bari bamaze igihe kinini batuye i Moscow kandi ko bakundaga kwinjira muri Turikiya igihe gito kugira ngo bongereshe uruhushya rwo kuhatura, kandi ko u Burusiya bwabimenyeshejwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!