Clinton yihanganishije uyu mwana witwa Martha Kennedy Morales wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishuri ryigenga rya Maryland abinyujije mu ibaruwa yamwandikiye.
Mu byumweru bibiri bishize nibwo Martha yiyamamarije uyu mwanya waje kwegukanwa n’umuhungu bari bahatanye, birangira we abaye visi perezida.
Abinyujije muri iyi baruwa yo ku wa 6 Ukuboza yabonywe bwa mbere na Washington Post ariko abunganira Clinton bakemeza ko ari umwimerere, uyu mugore wa Bill Clinton wayobonye Amerika yabwiye Martha ko azi neza uko bimera guhatanira umwanya ukunze guhatanirwa n’abagabo.
Ati “Nubwo nzi neza ko wababajwe no kuba utaratorewe kuba perezida, ntewe ishema no kuba mbere na mbere warafashe umwanzuro wo kwiyamamaza.”
Clinton yavuze ko amakuru yo kuba Martha yariyamamarije kuyobora ishuri ry’umwaka wa gatatu yigamo, yayamenye binyuze ku nyandiko se Albert Morales yashyize kuri Facebook avuga kuri aya matora.
Yagize ati “Mu gihe ukomeza kwiga no gukura mu myaka iri imbere, ntuzigere ureka guhagarara ku cyo wemera ko no gushaka amahirwe yo kuba umuyobozi. Umenye ko ngushyigikiye kandi nkwifuriza ahazaza huje intsinzi.”
Mu kiganiro yagiranye na CNN ku Cyumweru, Martha yavuze ko yashimishijwe no kubona ibaruwa yandikiwe na Hillary Clinton asanzwe afata nk’icyitegererezo.
Ati “Byankoze ku mutima kumenya ko Hillary Clinton ubwe yanyoherereje ibaruwa. Ibi ntibipfa kubaho buri munsi.”
Martha kandi yavuze ko nubwo bibabaje kuba yaratsinzwe kandi yari yakoresheje imbaraga ze zose, yashimishijwe no kuba yaratorewe kuba Visi Perezida bityo azajya agira uruhare mu byemezo bifatwa.
Ati “Nashimishijwe no kuba ndi mu mwanya wo kuba nafata icyemezo mu gihe abadepite n’abasenateri baba bananiwe kumvikana ku kintu runaka.”
Martha wasubije Clinton amushimira avuga ko kandi ateganya kuzamutumira agasura ikigo yigaho ndetse akaganira na guverinoma y’ishuri rye.
Anateganya kuzongera kwiyamamariza kuba perezida naramuka abonye andi mahirwe.
Ababyeyi ba Martha bavuga ko baterwa ishema no kuba umukobwa wabo afata Hillary Clinton nk’icyitegererezo, kandi bashimishijwe no kuba yarafashe umwanzuro wo kumwandikira amugaragariza ko atari wenyine.



















TANGA IGITEKEREZO