Ryagaragaje ko Abadage 70% batishimiye imiyoborere ya Chancelier Merz, mu gihe kimwe cya gatatu gusa ari bo bavuga ko banyuzwe n’ubutegetsi bwe.
Ryakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi kizwi nka INSA (Institut für Neue Soziale Antworten). Mu baturage 1.005 babajijwe, 70% basubije ko batemeranya n’imikorere iriho mu Budage, mu gihe 21% gusa ari bo basubije ko bayishyigikiye.
Imibare y’abashyigikiye Chancelier Merz ubwe yagiye igabanyuka mu gihugu, aho ubu igeze ku kigero cya 23%.
Umuyobozi wa INSA, Hermann Binkert, yabwiye Bild ko yatengushywe n’ibyavuye mu ikusanyamakuru. Ati “Aya ni yo manota ya mbere mabi abayeho ku buyobozi bwa Chancelier na guverinoma ye.”
Aya makuru yashyizwe ahagaragara nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yemeje ku munota wa nyuma ingingo y’amavugurura ajyanye na pansiyo, yateje impaka mu rubyiruko rw’ishyaka rya Chancelier Merz (Christian Democratic Union).
Abadage bashinja uyu muyobozi ko yatatiye ibyo yabasezeranyije bijyanye no kuzahura ubukungu n’ibindi bijyanye n’abimukira bo muri Ukraine.
Ku wa 5 Ukuboza 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage yemeje itegeko rishya rigamije gushishikariza abakiri bato kwitangira imirimo ya gisirikare.
Itegeko ryateje imyigaragambyo mu Murwa Mukuru Berlin, aho uwateguye imyigaragambyo, Ronja Ruh, yavuze ko hamaze gukoreshwa amafaranga menshi mu gisirikare, mu gihe ibikorwa by’ibanze bya leta bidahabwa amafaranga ahagije.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!