Muri ibyo bibazo ibyiganje cyane birimo ibituruka ku gahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe.
Mu Rwanda ahazwi nk’ahavurirwa indwara zo mu mutwe, harimo Ibitaro Bitaro bya Ndera bimaze hafi imyaka 57 bitangiye gutanga serivisi mu Rwanda, icyakora ababigana barenze ubushobozi bwarwo, ku buryo bagera ku 116%.
Imibare igaragaza ko nko mu 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Ubuzima bugoye bw’abiga muri kaminuza mu bikomeza
Abanyeshuri bo muri kaminuza bagaragaza ko ubuzima bugoye babamo, na bwo bushobora kubakururira ibibazo byo mu mutwe mu gihe haba nta gikozwe.
Nk’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuvuzi riherereye i Remera bavuga ko ikibazo cy’ubushobozi buke kiri mu bigikomeje gutuma bahura n’ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ihungabana bituma bamwe muri bo biyahura cyangwa bakayahagarika imburagihe.
Ibi babigarutseho ku wa 1 Mata 2026 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima rusange.
Hagaragajwe ko ihungabana, imirire mibi, amakimbirane ndetse n’ibindi biri mu bituma abantu batagira ubuzima bwiza, byagera ku biga muri kaminuza, bikaba bibi kurushaho.
Amani Joyeuse yavuze ko kuba abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda batagira ubushobozi buhagije biri mu bituma bagira ihungabana bikaba byabaviramo kugira ibibazo byo mu mutwe ndetse n’ibindi.
Ati “Urugero niba duhabwa buruse y’ibihumbi 40 Frw usanga restaurant tujya kuryamo idusaba amafaranga menshi yo kurya menshi aruta ayo tugenerwa na leta, urumva ibibazo byo mu mutwe byabura gute?”
Yagaragaje ko mu bindi bigora abanyeshuri biga kaminuza ko hari igihe boherezwa kujya gukora kwimenyereza akazi ahantu kure ubuzima bukabagora bijyanye n’amikoro make baba bafite.
Ati “Iyo ugiye kuba muri ‘ghetto’ utari ubimenyereye icyo gihe birangira utaye umutwe bikatuviramo kugira ikibazo cy’ihungabana ku buryo umuntu atangira gutekereza kuba yajya mu bishuko, imico mibi kugira ngo abashe kuba yabaho neza.”
Amina yavuze ko nubwo ayo mafaranga ya buruse aba ari make gusa abafasha ariko agaragaza ko igihe bagabanyirizwa igihe biga byazajya bibafasha kujya gushaka akandi kazi.
Ati “Tugiye twiga mbere ya Saa Sita natwe turi abanyeshuri tuba tugomba gushakisha andi mahirwe hanze akuzuza bya bihumbi 40 Frw dufata.”
Ibi abihurizaho na Pontient Ukwibishaka uvuga ko gukodesha inzu i Kigali, kubona ibyo kurya n’ibindi nkenerwa birenze buruse bagenerwa ku kwezi.
Ati “Ni ibintu bitugora cyane kuba twakoresha amafaranga ya buruse mu gukemura ibibazo bya buri munsi kubera ko ubuzima bugoye cyane muri Kigali aho inzu y’icyumba kimwe iba ikodeshwa nk’ibihumbi 50 Frw.”
Umwarimu muri Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi Prof Rutayisire Erigene yavuze ko bashyizeho ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe, herebwa uko abanyeshuri bameze.
Ati “Mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’u Rwanda dufitemo ishami gashinzwe gukora ubushakashatsi bugendanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’abanyeshuri kugira ngo harebwe ibyo bibazo ndetse hashakwe n’ibisubizo haba ku banyeshuri ndetse n’abaturage muri rusange.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph aherutse kuvuga ko hari gutegurwa uburyo bwo gutangiza ubujyanama mu mashuri bwunganira ibindi abanyeshuri bagenerwa mu rwego rwo gufasha abashobora kuba bafite ibibazo bijyanye n’imitekerereze.
Yabitangaje mu gihe nyuma y’uko ku itariki 24 Werurwe 2026 mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Ishami rya Tumba muri Rulindo, byamenyekanye ko umuhungu w’imyaka 20 muri iryo shuri yasanzwe aho yari acumbitse amanitse mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye.
Mu kiganiro Minisitiri Nsengimana yagiranye na One Nation Radio ikorera kuri internet, yavuze ko uretse uwo uherutse kwitaba Imana hari n’abandi banyeshuri bagenda bumvikana biyahura baba babiterwa n’ibibazo byo mu mutwe.
Ati “Hari ibyo biherutse kuba ariko hari n’abandi tugenda twumva hirya no hino bapfa mu buryo bubabaje kandi butunguranye. Akenshi usanga harimo ibibazo byo mu mutwe n’ibindi byinshi. Gusa kuri bariya baherutse gupfa by’umwihariko we haracyakorwa iperereza kugira ngo tumenye icyabaye turebe uko twafasha haba imiryango cyangwa n’ayo mashuri.”
Yakomeje agaragaza ko ariko hari ingamba Minisiteri y’Uburezi ishaka kwigaho zunganira ibyo abanyeshuri bagenerwa kugira ngo ikumire icyo kibazo cy’abanyeshuri biyahura.
Ati “Iyo tuvuga abanyeshuri tuba tuvuga abari ku ishuri ariko no mu gihe batari kwiga bari aho bataha baba bakiri abanyeshuri. Abanyeshuri rero bari mu mashuri makuru na Kaminuza nka UR na RP hari ubufasha bw’amafaranga abatunga Leta ibaha kugira ngo bashobore kwiga. Muri ubwo bufasha bigaragara ko hari ibigomba kwiyongeramo nk’ubujyanama kugira ngo mu gihe umwana atangiye kugaragaza ibibazo mu mutwe afashwe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!