00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bw’Umwami wa Norvège buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 12:37
Yasuwe :

Ingoro y’Umwami wa Norvège, Harald V, yatangaje ko akomeje kuremba, kubera indwara iterwa na bagiteri yageze mu maraso.

Amakuru yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri avuga ko Umwami Harald V arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Oslo, ndetse akaba yahagaritse inshingano ze z’ubwami kugeza igihe kitazwi.

Umwami Harald V w’imyaka 89, umaze imyaka isaga 30 ayobora Norvège, yagiye mu bitaro mu cyumweru gishize ahita ashyirwa mu kiruhuko cy’uburwayi.

Mu gihe atari mu kazi, umuhungu we, Igikomangoma Haakon w’imyaka 53, ni we uri gukora inshingano z’Umwami by’agateganyo.

Harald V yari amaze iminsi avurwa indwara idasanzwe y’amaraso izwi nka haemolytic anaemia, ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso tugabanuka, bigatera umunaniro no guhumeka nabi.

Mu 2024, Ingoro y’Umwami yatangaje ko Harald V azagabanya ibikorwa bye bimuhuza n’abaturage kubera imyaka ye. Muri uwo mwaka kandi yashyizweho akuma gafasha umutima gutera neza nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima ubwo yari mu biruhuko muri Malaysia.

Umuryango w’ibwami wa Norvège umaze iminsi uhura n’ibibazo bitandukanye muri uyu mwaka wa 2026.

Igikomangomakazi Mette-Marit, umugore wa Haakon, yahawe ibihaha muri Kamena 2026, nyuma yo gufatwa n’indwara idasanzwe y’ibihaha izwi nka pulmonary fibrosis mu 2018.

Ibyo byiyongereyeho ikibazo cy’umuhungu we Marius Borg Høiby, wakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gusambanya ku gahato. Uregwa yari yahakanye ibyaha bikomeye yashinjwaga, ndetse abamwunganira batangaza ko bazajurira.

Muri uyu mwaka kandi, hasohotse inyandiko zagaragaje ko Mette-Marit yari afitanye umubano na Jeffrey Epstein, wahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Nyuma yaje gusaba imbabazi Umwami n’Umwamikazi wa Norvège, avuga ko yari yarafashe icyemezo kidakwiye.

Ubuzima bw’Umwami wa Norvège, Harald V, buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages