Aya makuru yatangajwe n’umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, wirinze kuvuga igihe abaganga bamaze bamubaga cyangwa ngo atangaze andi makuru y’ubuzima bwa Papa Francis cyangwa igihe azamara mu bitaro.

Bruni yatangaje ko yabazwe n’itsinda ry'abaganga bane ndetse hari n’abandi bane bafite inararibonye mu bijyanye no gutera ikinya bari bari mu cyumba cy’ibagiro.

Ni ubwa mbere Papa Francis yajyanywe mu bitaro kuva yatangira inshingano ze nka Papa mu 2013 nk’uko BBC yabitangaje.

Indwara yo mu mara Papa Francis yabazwe ikunda gufata abantu bakuze ndetse yibasira cyane abari hejuru y’imyaka 40 aho amara manini abyimba bigatuma umwanya wayo uba muto bityo uyirwaye akaribwa mu nda iyo amaze kurya, akagira umuriro kandi akumva akonje cyane.

Uretse iyi ndwara Papa yabazwe, ubusanzwe nta bibazo by’ubuzima akunda kugira uretse ko ajya agira ibibazo by’umugongo ndetse no kubabara mu kuguru aterwa n’indwara ya sciatica.

Kera ubwo yari afite imyaka 21 yigeze kurwara indwara y’ibihaha bituma bamukuramo bimwe mu bice by’igihaha cy’iburyo.

Papa Francis nyuma yo kubagwa amara atewe ikinya cy'umubiri wose ngo ameze neza
Papa Francis nyuma yo kubagwa amara atewe ikinya cy'umubiri wose ngo ameze neza