Xi Jinping w’imyaka 65, afite umwihariko w’uko se umubyara, Xi Zhongxun, yari ikirangirire n’umusirikare, akaba n’umwe mu byegera bya Mao Zedong, ufatwa nk’umukurambere w’impinduramatwara zabayeho mu bihe bitandukanye mu Bushinwa.
Uhereye kuri Mao Zedong, Perezida Jinping ni uwa karindwi mu bayoboye u Bushinwa. Mu 1962 afite imyaka icyenda, Se umubyara yirukanywe mu ishyaka ry’Abakomunisiti ashinjwa ubugambanyi ndetse aranafungwa, aho yababarijwe bikomeye bituma amateka ye asa n’ayibagiranye gato.
Nyuma y’urupfu rwa Mao Zedong mu 1978, Deng Xiaoping wari umukuru wungirije w’Ishyaka ry’Abakomunisiti, yongeye kugirira icyizere Zhongxun, amutoranyiriza kwinjira mu bantu umunani bagize Komite ihoraho y’iryo shyaka yongera kuzanzamuka.
Icyo gihe Zhongxun yongeye kugaruka mu ruhando rw’abategetsi bakomeye, bihesha umuhungu we Xi Jinping, amahirwe yo kuba mu itsinda ryitwaga ‘Les Princes Rouges’, ryari rigizwe n’abana bakomoka kubari abategetsi n’abahoze ari ibyegera bya Mao Zedong.
Ibi byatumye Jinping ahugukira ibya politiki kurushaho, bityo ku myaka 36 agirirwa icyizere cyo kuba umunyamabanga w’ishyaka rya gikomunisiti mu gace k’Amajyepfo y’u Bushinwa, atangira kuzamuka atyo.
Ubwo umunyamakuru wa Foreign Report cyandikirwa muri Amerika yajyaga gusura urusisiro rwa Liangjiahe ruri aho Xi Jinping yakuriye, umwe mu bakecuru bamuzi akiri muto yagize ati “Yambaraga ipantalo yatobaguritse kimwe natwe”, yongeraho ko Xi bajyaga bacurangana umwirongi bigatinda.
Mu 1975 Xi Jinping yagarutse mu Murwa mukuru Beijing umutekano n’ituze bimaze kugaruka, ahita abona amahirwe yo kwiga muri imwe muri Kaminuza zari zikomeye ya Tsinghua, ahavana impamyabumenyi mu by’ubutabire ndetse anaboneraho kwitoza ibya gisirikare.
Kuva ubwo Se wari umaze kongera kubaka izina atangira kumwinjiza mu murongo wa politiki kugeza abaye Perezida.
Xi Jinping yashakanye n’Umujenerali w’icyamamare
Ku myaka 36 Xi Jinping watandukanye n’umugore, yagizwe Umunyamabanga w’Ishyaka rya Gikomunisiti mu Majyepfo y’u Bushinwa, ari ho yahuriye n’umukobwa w’umusirikare, w’umuririmbyi witwa Peng Liyuan wari ufite imyaka 22.
Xi Jinping yari amaze gutana n’umugore we wa mbere byavugwaga ko bari barashakanye kubera igitutu n’agahato k’imiryango yabo.
Gushakana na Peng kuri ubu ufite ipeti rya Jenerali Majoro, mu gisirikare cy’u Bushinwa, kwabaye nk’ugufunguye ipaji nshya ku buzima bw’Abashinwa, basaga n’abishimiye kuyoborwa n’abategetsi bakiri bato kandi bafite amaraso mashya bumva neza akamaro ko kudatsimbarara ku mahame akaze y’ibya kera.
Jenerali Peng Liyuan rero ngo akaba afite uruhare runini mu mavugururwa ‘igisirikare cy’u Bushinwa, kuri ubu kibarirwa mu bikomeye ku Isi.
Uku gukomera kw’umugore wa Xi Jinping kandi kuri mu bituma iyo Abashinwa bashaka gutera urwenya, batsinda izina rye nka Perezida bakamwita ngo ni ‘Wa mugabo wa Jenerali Peng”, nko kugaragaza ko n’ubwo akomeye ariko afite umugore nawe utoroshye.
Xi Jiping na Jenerali Peng bivugwa ko umukobwa wabo w’ikinege wavutse mu 1992 witwa Xi Mangze, yaba yiga muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, aho arinzwe bikomeye n’abashinzwe umutekano b’Abashinwa bafatanije n’abapolisi ba FBI.
Uku kuba uyu muryango warahisemo kujyana umukobwa wabo muri Amerika, gufatwa na benshi nko kwerekana ko Ubushinwa bushishikajwe no guhahirana n’andi mahanga atari mu bucuruzi gusa, ahubwo no mu gusangira ubumenyi.



















TANGA IGITEKEREZO