Ubwo bwato n’itsinda ry’abantu bari baburimo babuze mu 1944 ubwo bwagabwagaho igitero n’indege z’Abayapani.
Umushinga wo gushakisha ibiri mu nsi y’amazi wasanze ubwo bwato ahagana ku nkombe za Okinawa mu Buyapani, nyuma yo kubona inyandiko za gisirikari zigaragaza ahantu h’ukuri bwaburiye.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibirango byabwo by’ukuri byari byarahishuwe nabi biza kuburamo umubare bityo bibeshyaho Kilometero zigera ku 160 bagereranyije n’aho bashakiraga.
Imiryango y’itsinda ry’abantu 80 baburiye muri ubwo bwato bavuze ku by’iryo vumburwa.
Kuri Kathy Taylor, ufite Nyirarume witwa John Patrick King wari mu bwato ngo byamuhaye kumva aruhutse.
Ati "Kuva nkiri muto numvaga ngiye kumubona cyangwa kumukurikira cyangwa nkakomeza kumwibuka nk’ukiriho.”
Umushinga ‘The Lost 52 Project’ ugamije gushaka ubwato bw’intambara bwa Amerika bwabuze mu Ntambara y’Isi yose niwo wavumbuye USS Grayback.
Tim Taylor watangije uwo mushinga yatangaje ko hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote, inyandiko za gisirikari zavumbuwe, byafashije kumenya aho buherereye, muri metero 430 mu nsi y’amazi.
Uretse gukoresha ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote, inyandiko z’ukuri za gisirikari ni kimwe mu byafashije kumenya aho ubwato bwari buherereye hangana na metero 430 mu nsi y’amazi.
USS Grayback ni bumwe mu bwato bw’intambara 52 bwazimiye mu ntambara ya kabiri y’Isi.





Ibitekerezo 0