Mu murwa mukuru w’u bwongereza, London hari impagarara zatumye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron asubira mu gihugu igitaraganya, areka uruzinduko yagiriraga mu bufaransa, kubera ubwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’umurwa mukuru London ku wa gatatu.
BBC yanditse ko nyuma y’uko umusirikari w’umwongereza aciriwe igihanga n’abagabo batatu ahitwa Woolwich ku wa kabiri tariki ya 22 Gicurasi, bakabikora biyitirira ko babikoze mu rwego rwo guhorera abasilamu bicwa n’ingabo z’uBwongereza mu bihugu by’Abarabu, David Cameron yahise asubira mu gihugu, ndetse anandika ku rubuga rwe rwa twiter ko ubu bwicanyi ari ndengakamere.
Minisitiri Cameron kandi yanavuze ko badateganya na rimwe gucika intege imbere y’abagizi ba nabi nk’abakoze ubwo bwicanyi.
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bahise bategura umubonano w’igitaraganya ngo bavuge kuri iki kibazo cyo kuba bamwe mu baturage b’u Bwongereza bari gukora ibikorwa by’urugomo imbonankubone.
Abakoze ubwicanyi ntibihishaga cyangwa ngo bahunge
Aba bagabo bakoze iri bara ryo kwica umusirikari w’umwongereza wari uri kwiga mu ishuri ritegura abasilikare bakuru, ntibigeze bahunga cyangwa ngo bagerageze kwihisha nk’uko ababibonye batanze ubuhamya.
Umwe mu babibonye biba yavuze ko babonye abagabo babiri bakubagura undi musore uri mu kigero cy’imyaka nka 20 irenga, wari wiyambariye agapira ka girikari atembera mu muhanda.
Ati: “Aba bagabo babiri bari basaze. Bari inyamanswa. Bamukurubanye bamuvana mu kayira k’abanyamaguru bazana umurambo we rwagati mu muhanda, maze bawuta aho.”
Uyu mutangabuhamya yongeyeho ko aba bagabo nabo bari mu myaka ya za 20 irenga, bahagaze aho ntibigera bokara ikimenyetso na kimwe kigaragaza ko bafite ubwoba, ahubwo bagumya kugenda bazamura ibyuma n’imbunda bari bafite, bagahamagarira abantu kubafata amafoto, nk’abashaka kugaragara kuri televiziyo cyangwa mu binyamakuru.
Ati: “Ntakindi bashakaga, bashakaga gusa ko bafatwa amafoto bagendagenda hose mu muhanda.”
Undi mutangabuhamya we yavuze ko yaje ari mu modoka akabona abantu bunamye ku muntu mu nzira ku ruhande akagira ngo ni abari kumufasha wenda yagize ikibazo, maze ahita ajya guparika imodoka ku ruhande ngo wenda ajye kubafasha agarutse nibwo umwe mu bantu bari aho yamubwiye ko ahubwo barimo kumukubitagura.
Ibi byose ngo aba bagabo babikoraga bavuga cyane imvugo imenyerewe yumvikana ivugwa n’abasilamu, “Allahu Akbar” bishaka kuvuga ko Imana ari nkuru.
Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nyinshi za internet yagaragazaga umwe muri aba bagabo avugira imbere ya camera agira ati: "Tugomba kubarwanya nk’uko baturwanya. Iryinyo ku ryinyo, ijisho ku jisho.”
Yongeyeho ati: “Ndabasaba imbabazi ko abagore bagombye kubona ibintu nk’ibi uyu munsi, ariko ku butaka bw’ i wacu naho abagore bahora babona nk’ibi. Ntimuzigera mugira umutekano. Mukureho guveriinoma yanyu.”
Aba bagabo bakoze iri bara bose bakaba barahise baraswa n’igipolisi cya London bakaba barajyanwe mu bitaro.



















TANGA IGITEKEREZO