00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi ni inyungu ku gihugu- Perezida Kagame

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 28 May 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Perezida Kagame asanga kuba abaturage biyongera mu mijyi umunsi ku wundi bidakwiriye gufatwa nk’aho igikuba cyacitse ahubwo ubwabyo byabyazwa umusaruro. Avuga ko aho kugirango abantu bicare biga uburyo byahagarikwa ahubwo bakwiriye kwicara basuzuma uburyo abaturage n’igihugu muri rusange babyungukiramo.
Ibi ni ibyo yatangaje kuwa Kabiri mu nama rusange y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bukungu n’imibereho myiza ahasuzumwaga uburyo ubwiyongere bw’imijyi bwakwifashishwa mu gushaka (…)

Perezida Kagame asanga kuba abaturage biyongera mu mijyi umunsi ku wundi bidakwiriye gufatwa nk’aho igikuba cyacitse ahubwo ubwabyo byabyazwa umusaruro. Avuga ko aho kugirango abantu bicare biga uburyo byahagarikwa ahubwo bakwiriye kwicara basuzuma uburyo abaturage n’igihugu muri rusange babyungukiramo.

Ibi ni ibyo yatangaje kuwa Kabiri mu nama rusange y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye yita ku bukungu n’imibereho myiza ahasuzumwaga uburyo ubwiyongere bw’imijyi bwakwifashishwa mu gushaka iterambere rirambye, iri kubera I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi.

Mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro barimo abayoboye ibihugu n’imiryango itandukanye ifite iterambere ry’ubukungu n’imiturire mu nshingano, Perezida Kagame avuga ko ubwiyongere bw’abaturage mu mijyi budashobora guhagarikwa kuko uru rujya n’uruza ruri ku rwego rwo hejuru mu mateka ya muntu. Yongeyeho ko ibi bibera cyane muri Afurika, dore ko ari wo mugabane ufite imijyi myinshi ikiri kwiyubaka.

Perezida Kagame avuga ko kwimukira mu mijyi bigira ingaruka nziza ku baturage, ati: “Iyo abantu bava mu byaro bajya mu mijyi, bahura n’ibitekerezo bishya, ikoranabuhanga, imico ndetse n’ubumenyi. Biga ubundi buryo bwo gukora. Mu yandi magambo batanga umusaruro urushijeho kuba mwinshi”.

Perezida Kagame asanga kuvuga ko byacitse ko abaturage bimukira mu mijyi bidakwiriye na busa kuko iki gikorwa cyakwifashishwa mu kugabanya ubukene ku buryo burambye.

Ati: “Amahitamo si ukumenya niba dukomeza kwagura umujyi cyangwa tubireka. Icy’ingenzi ni ukubikora mu buryo twe n’abaturage bacu dukuramo inyungu ihagije”.
Agaruka ku Rwanda, Perezida Kagame yatangaje ko kimwe n’ibindi bihugu, iki gihugu na cyo gihura n’imbogamizi ndetse n’amahirwe menshi ari mu kwaguka kw’imijyi. Avuga ko hariho kwihutisha iterambere ry’ibikorwa remezo, guca burundu ihezwa ry’abakene, kwita ku bidukikije mu mijyi no guha ubushobozi inzego z’abikorera ngo zibashe kurema imirimo itanga akazi cyane cyane mu rubyiruko.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama

Yagarutse ku kuba guverinoma yarashyize imbere gahunda yo kwegeranya abaturage muri gahunda y’imidugudu kugirango babashe kwegerezwa ibikorwa remezo bituma babasha kwiteza imbere, ibi kandi bigafasha mu kwita ku bidukikije.

Avuga kuri gahunda yo kwandikisha ubutaka Perezida Kagame yagize ati:

“Mu rwego rwo kubyaza umusaruro uhagije ubutaka bw’u Rwanda, guverinoma yashyizeho umurongo usobanutse wo kwandikisha no gucunga ubutaka, no gushyiraho ububiko n’ikarita igaragaza umutungo mu by’ubutaka. Aya makuru ni uburyo bwizewe cyane bwo kubika isoko ry’umutungo”.

Perezida Kagame kandi yagaragarije abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ruri muri gahunda yo kubaka amazu ari ku biciro biciriritse ndetse no gushakira abantu binjiza amafaranga macye uburyo bagezwaho serivisi z’uburezi n’ubuvuzi mu buryo buboroheye.

Perezida Kagame yatanze inama

Perezida Kagame avuga ko aho gutera hejuru hagaragazwa ibibazo biri mu bwiyongere bw’imijyi ahubwo hagakwiriye kubaho guhanga udushya ndetse n’imikoranire.

Ati: “Nk’urugero, rimwe na rimwe ibibazo by’imibereho y’abaturage bigaragara cyane iyo batuye mu mijyi, ariko ibyo ntibituma bigorana kubikemura. Rimwe na rimwe, ubucucike mu mujyi buzatuma byoroha kubikemura”.

Aha yatanze urugero avuga ko amafaranga atangwa kuri serivisi zimwe na zimwe ajya mu mijyi kurusha mu byaro bitewe n’umubare munini w’abaturage baba batuye mu mijyi.

Yaboneyeho kuvuga ko guha agaciro uruhare rw’ubwiyongere bw’imijyi mu kuzamura ubukungu bidakwiriye guheza (soma guheeza) abakene kuko nabo bakwiriye kugira uruhare rugaragara mu bukungu. Aha yagaragaje ko kwegereza abaturage ubuyobozi, aho abaturage bagira uruhare mu byemezo bibafatirwa ari imwe mu ntambwe yatumye abaturage bo mu Rwanda bose bagira uruhare rungana mu guteza imbere igihugu cyabo.

Inama yiga ku ruhare rw’ubwiyongere bw’imijyi mu iterambere ry’ubukungu y’uyu mwaka yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Angelino Garzón, Visi Perezida wa Colombia, Ban Ki-Moon Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Vladimir Drobnjak, Visi Perezida w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu n’imibereho myiza n’abandi.

Amatoto:

Perezida Kagame yatanze ibitekerezo ku bwiyongere bw'abaturage mu mijyi
Inama yabereye i New York muri USA
Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru wa LONI
Perezida Kagame mu nama, Minisitiri Lwakabamba (uwa mbere ku murongo wa kabiri ibumoso)
Perezida Paul Kagame aramutsa abandi bayobozi

Foto: Village Urugwiro
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages