Iyi banki yerekanye ko kugeza ku wa 1 Ukuboza 2025, ububiko bwa Zahabu bwari bugeze ku gaciro ka miliyari 310,7$ bishimangira ko ishoramari ry’u Burusiya muri Zahabu ryiyongereyeho miliyari 92$ mu mezi 12 gusa ashize.
Mu Ugushyingo 2025, Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku ikoreshwa rya Zahabu, WGC, yashyize u Burusiya ku mwanya wa Gatanu mu bihugu byakoze ishoramari rinini mu bya zahabu ku Isi, nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Butaliyani n’u Bufaransa.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aherutse gutangaza ko nubwo igihugu cyabo cyashyizweho igitutu n’ibihano by’abo mu Burengerazuba bw’Isi ariko ubukungu bw’igihugu bwabashije guhangana n’izo mbogamizi.
Yavuze ko ubukungu bw’u Burusiya byitezwe ko buzazamuka hagati ya 0,5% na 1% muri uyu mwaka.
Guhera mu 2022, u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine, ibihugu byo mu Burengerazuba byabufatiye ibihano bitandukanye by’ubukungu.






Ibitekerezo 0