00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwo yatangaga imbwirwaruhame ya mbere kuva yaba umwami, Charles III yavugirijwe induru

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 November 2023 saa 08:55
Yasuwe :

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yatanze imbwirwaruhame ya mbere kuva yagera ku ngoma, kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2023, avugirizwa induru n’itsinda ry’abatamushyigikiye bigaragambyaga.

Uyu ni umugenzo umenyerewe mu Bwongereza aho Umwami cyangwa Umwamikazi avuga ijambo rifungura igihembwe gishya cy’ibikorwa by’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yatangaga iyi mbwirwaruhame, abantu amagana badashyigikiye ubwami bari hanze ya Westminster mu myigaragambyo. Bamwe bari bafite ibyapa byanditseho ngo “uyu si umwami wanjye” cyangwa ngo “uyu ni umwanda” nk’uko Skynews yabitangaje.

Abagera kuri 500 bitabiriye iyo myigaragambyo kandi si ubwa mbere bibaye kuko ubwo Umwami Charles III yimikwaga muri Gicurasi uyu mwaka, byarabaye ndetse abagera kuri batandatu batabwa muri yombi.

Kuri uyu wa Kabiri, ako kaduruvayo ntikabujije Umwami gukomeza imbwirwaruhame ye.

Charles III wari ugaragiwe n’umugore we Camille, yatangiye yunamira nyina, Elizabeth II watabarutse, abona gukomeza agaragaza ibikorwa guverinoma ishyize imbere.

Yavuze ko guverinoma izakomeza gufata ingamba zo kugabanya izamuka ry’ibiciro hagamijwe koroshya ikiguzi cy’ubuzima mu miryango no gufasha ibigo guhanga imirimo no gukora ishoramari rishya.

Ibindi bikorwa birimo ibigamije gukumira abakiri bato kwijandika mu kunywa itabi, gukora ishoramari mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu no gushyigikira ibikorwa bya polisi.

Umwami yavuze ko hazatangwa ibyangombwa byo kubyaza umusaruro ibirombe bishya bya peteroli na gaz kugira ngo igihugu kibashe kugabanya umwuka uhumanye nk’uko cyabyiyemeje kugeza mu 2050, n’ibindi.

Umwami Charles III w'u Bwongereza yatanze imbwirwaruhame ya mbere kuva yimitswe muri Gicurasi uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages