00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abami gakondo bagiye kubarurwa basubizwe agaciro

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 9 August 2014 saa 11:26
Yasuwe :

Leta ya Uganda yemeye ko yari yaravanye abami gakondo b’iki gihugu mu Igazeti ya Leta ya 2014 ikaba igiye kongera kubabarura ikabasubiza agaciro kabo.
Minisitiri w’Iterambere ry’Abagore n’Umurimo muri Uganda, Mary Karooro Okurut yavuze ko amazina y’abami ba Uganda n’aho bayobora agiye kongera kwandikwa bagasubizwa agaciro k’abayobozi gakondo.
Cimpreports dukesha iyi nkuru, ivuga ko bamwe muri abo ari: Umwami w’Ubuganda Ronald Muwenda Mutebi II, Phillip Ubim Olarkel Rauni III wa Alur (…)

Leta ya Uganda yemeye ko yari yaravanye abami gakondo b’iki gihugu mu Igazeti ya Leta ya 2014 ikaba igiye kongera kubabarura ikabasubiza agaciro kabo.

Minisitiri w’Iterambere ry’Abagore n’Umurimo muri Uganda, Mary Karooro Okurut yavuze ko amazina y’abami ba Uganda n’aho bayobora agiye kongera kwandikwa bagasubizwa agaciro k’abayobozi gakondo.

Cimpreports dukesha iyi nkuru, ivuga ko bamwe muri abo ari: Umwami w’Ubuganda Ronald Muwenda Mutebi II, Phillip Ubim Olarkel Rauni III wa Alur ,Acana II (Acholi) Solomon Gafabusa Iguru I (Bunyoro), Apollo Ssansa Kabumbuli II (Kooki), Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV (Tooro).

Harimo kandi Yosam Odur (Lango), the Kwar Adhola (Adhola), Constantine Butamanya Mwogeza Mwatyansozi I (Buruuli), Augustine Osuban Adugala (Teso), Charles Wesley Mumbere Iremangoma (Rwenzururu), Bishop John Chrizestom Wayabire (Bugwere), Wilson Weasa Wamimbi (Inzu Ya Masaaba) na Martin Kamya Ayongi (Bwamba).

Kongera kubarura aba bayobozi bigamije kumenya neza abo ari bo hakirindwa abatekamutwe biyitirira ubuyobozi gakondo.

Aganira n’abanyamakuru Minisitiri Karoori, yavuze ko ibikorwa byo kubarura aba ba bami bishobora kuzagera mu Kwakira 2014.

Bamwe mu nzobere mu by’amategeko bemeza ko kugeza mu Kwakira nta bwami bwa Gakondo buzaba bwemewe na Guverinoma ya Perezida Yoweli Museveni.

Hon Abdu Katuntu , umufasha mu by’amategeko yemeza ko iyi izaba ari intambwe ya mbere Uganda izaba iteye mu guteza imbere ubuyobozi gakondo.

Abandi banyamategeko ntibashidikanya kuvuga ko umuyobozi gakondo ari ku rwego rumwe n’umuntu usanzwe.

Abami gakondo bemewe n’ingingo ya 246 y’Itegeko Nshinga rya Uganda . Mu w’2011 Guverinoma ya Uganda yashyizeho ikigo kibashinzwe .

Kuwa 6 Gicurasi 2014, aba bami bashyizwe mu Igazeti ya Leta nyuma biza kugaragara ko hari abantu biyitirira amazina y’abo bituma bavanwa mu igazeti kugira ngo bongere babarurwe maze ababiyitirira bagaragare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages