00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Janet Museveni yatowe nk’umugore w’umwaka muri Afurika

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 30 December 2014 saa 08:35
Yasuwe :

Nyuma y’amezi make atowe nk’umugore w’umunyamutima muri Afurika, Jenet Museveni, Umugore wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutorwa n’umuryango witwa “Decent Africa” nk’umugore w’umwaka muri Afurika.
Decent Africa ukaba ari umuryango ugamije guha agaciro imyambarire ya kinyafurika ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.
Inkuru y’urubuga Chimpreports, ivuga ko ku rubuga rw’uyu muryango handitswe amagambo agira ati “Muri decent Africa, twizera ubunyamutima bugaragazwa no (…)

Nyuma y’amezi make atowe nk’umugore w’umunyamutima muri Afurika, Jenet Museveni, Umugore wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutorwa n’umuryango witwa “Decent Africa” nk’umugore w’umwaka muri Afurika.

Decent Africa ukaba ari umuryango ugamije guha agaciro imyambarire ya kinyafurika ku mugabane w’Afurika no hanze yawo.

Inkuru y’urubuga Chimpreports, ivuga ko ku rubuga rw’uyu muryango handitswe amagambo agira ati “Muri decent Africa, twizera ubunyamutima bugaragazwa no guterwa ishema n’umuco nyafurika n’ubwo haba abatabishyira mu bikorwa.”

Mu mezi 12 ashize, uyu muryango wari watangaje ko Janet Museveni ari umugore w’umunyamutima, kuri ubu yongeye gutorwa nk’umugore w’umwaka hashingiwe kuri servisi z’ingirakamaro yatanze atizigamye.

Tasha Nalinya, umuyobozi mukuru wa Decent Africa yagize ati “Hon. Janet Museveni yagize uruhare rufatika mu miyoborere igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri uyu mwaka wa 2014. Uyu mugore yatowe n’abagera ku bihumbi 32.759.”

Muri aya matora yakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za tweetter na facebook, batoraga umugore bemeza ko yagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, bakavuga ibyo yakoze byatuma akwiye kugirwa umugowe w’umwaka muri Afurika.

Janet Museveni niwe watowe n’abantu benshi bavuga ko yagize uruhare mu kurwanya icyorezo cya SIDA no guteza imbere indagacaciro za kinyafurika.

Janet Museveni afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu burezi yakuye muri kaminuza ya Makerere, afite kandi impamyabushobizi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye no kwita ku bana, yakuye mu gihugu cya Suwede. Kuri ubu ni umwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages