00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Polisi yasabye imbabazi ku ihohoterwa ryakorewe Umunyamakuru

Yanditswe na
Kuya 13 January 2015 saa 08:06
Yasuwe :

Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ku bunyamwuga buke bwa Joram Mwesigye Umuyobozi wa Polisi muri Old Kampala wahohoteye Umunyamakuru, akamukubita hafi yo kumunogonora.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama, Andrew Felix Kaweesi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ati “Ndasaba imbabazi ku gikorwa cy’ubunyamwuga buke yagiriye Abanyamakuru bari barimo gukora ibiri mu nshingano za bo.”
Kaweesi yitandukanyije n’ibyo Mwesigye yakoze, avuga ko guhutaza abanyamakuru atari (…)

Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ku bunyamwuga buke bwa Joram Mwesigye Umuyobozi wa Polisi muri Old Kampala wahohoteye Umunyamakuru, akamukubita hafi yo kumunogonora.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mutarama, Andrew Felix Kaweesi ushinzwe ibikorwa muri Polisi ya Uganda yasabye imbabazi ati “Ndasaba imbabazi ku gikorwa cy’ubunyamwuga buke yagiriye Abanyamakuru bari barimo gukora ibiri mu nshingano za bo.”

Andrew Lwanga yakubiswe bikomeye n'umuyobozi wa Polisi muri Old Kampala ahita ajyanwa kwa muganga

Kaweesi yitandukanyije n’ibyo Mwesigye yakoze, avuga ko guhutaza abanyamakuru atari umugambi wa Polisi.

Ati “Polisi igizwe n’abantu bayingayinga 43,000 kandi ushobora kureba icyo buri wese atekereza. Gukubita abanyamakuru ntago byari byateguwe, kandi ndabizeza ko bitazanoingera.”

Kaweesi yakomeje avuga ko icyo gikorwa Mwesigye agomba kugihanirwa, ndetse kugeza umuyobozi mukuru was Polisi yategetse ko ahagarikwa mu kazi kugeza igihe kitaramenyekana.

Nyuma y’ibi, Kaweesi yahise asaba abanyamakuru kudohorera Polisi, hagakurwaho ingamba bari bayifatiye zo guhagarika gutangaza ibikorwa bya yo byose.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, ni bwo Joram Mwesigye yakubise bikomeye Andrew Lwanga umunyamakuru ufata amashusho ya Televiziyo ya WBS, ubwo yari kumwe na bagenzi be bakurikirana inkuru y’urubyiruko rutagira akazi rwari ruri mu myigaragambyo berekeza ku biro by’Umuyobozi mukuru wa Polisi Gen. Kale Kayihura.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages