00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umunyarwandakazi wahamwe no kwiyicira umugabo yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 September 2014 saa 03:52
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Kampala rwakatiye Umunyarwandakazi Jacqueline Uwera Nsenga igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiyicira umugabo we Juvenale Nsenga.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri nibwo Uwera yakatiwe iki gifungo. Yashinjwaga kugongera umugabo we mu rugo kuwa 10 Mutarama 2013.
Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, umucamanza Duncan Gaswaga wasomye iyi myanzuro y’urukiko yavuze ko Uwera agomba gufungirwa muri Gereza ya Luzira mu gihe cy’imyaka 20. (…)

Urukiko Rukuru rwa Kampala rwakatiye Umunyarwandakazi Jacqueline Uwera Nsenga igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiyicira umugabo we Juvenale Nsenga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri nibwo Uwera yakatiwe iki gifungo. Yashinjwaga kugongera umugabo we mu rugo kuwa 10 Mutarama 2013.

Nk’uko Daily Monitor ibitangaza, umucamanza Duncan Gaswaga wasomye iyi myanzuro y’urukiko yavuze ko Uwera agomba gufungirwa muri Gereza ya Luzira mu gihe cy’imyaka 20.

Nyuma yo gukatira uyu mugore iki gifungo, Duncan Gaswaga yasabye imiryango yaba ifitanye amakimbirane kujya ishaka abajyanama ibibazo bigakemurwa mu maguru mashya mu rwego rwo kwirinda ingaruka zirimo kwicana hagati y’abashakanye.

Ati “Iki gihano gihe isomo rikomeye imiryango ifitanye amakimbirane. Guhohoterana si byo bikemura amakimbirane mu miryango”

Nubwo abunganiraga Uwera basabye urukiko guca inkoni izamba igihano yakatiwe kikagabanuka kugira ngo abana yabyaranye na nyakwigendera abiteho, umucamanza yavuze ko bitashoboka dore ko urubanza rugitangira kuburanishwa mu mizi benshi bari biteguye ko agomba kuzahanishwa igihano cy’urupfu.

Uwera agitangira gushinjwa……

Ubushinjacyaha mu rukiko bwavuze ko Uwera yatashye mu rugo ahagana saa tatu za nimugoroba, atwaye imodoka No. UAL 933M. Ageze ku muryango w’igipangu, umugabo yaje gukingura, umugore ahita yongera umuriro w’imodoka aramugonga, imutura hirya kure y’umuryango.

Jackie Uwera Nsenga n'umugabo we Juvenal Nsenga Kananura

Ibyo byanashimangiwe na Sergeant John Bosco Munaku, ukuriye iperereza ku habereye icyaha, yavuze ko basanga imodoka yari ifite umuvuduko wa kirometero 45 ku isaha, bigaragaza ko imodoka yari ifite umuvuduko udasanzwe ku muntu winjira mu rugo.

Munaku yongeyeho ko amapine yanagaragaje ko imodoka yongerewe umuriro igahita yihuta.

Sebukwe wa Uwera, Nsenga, Donati Kananura, yavuze ko umuhungu we mbere y’uko apfa ya,mubwiye ko umugore we yamugonze ku bushake. Byongeye kandi muri iyo minsi umuriro warakaka mu mibanire yabo, kugeza aho bari batakiryama mu cyumba kimwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages