Polisi ya Kasese irimo gukora iperereza nyuma yo kubwirwa ko umushoferi usanzwe utwara bisi yagerageje gushaka kuroha bisi mu mugezi ubamo ingona agamije kwica abagenzi 50 yari atwaye.
Monitor dukesha iyi nkuruivuga ko uyu mushoferi yabanje kwigamba ku bagenzi ababwira ko agiye gupfa hamwe na bo, kuko agiye kubaroha mu ruzi rwa Kazinga, rubamo imvubu, rukaba ruhuza ibiyaga bibiri byo muri pariki yitiriwe umwamikazi Elizabeth.
Denis Namuwooza umukuru wa Polisi mu burengerazuba bw’Akarere ka Kasese, avuga ko polisi ikimara kumenya aya makuru yahise ishyira bariyeri mu muhanda mbere yo kugera kuri uwo mugezi, umushoferi agahita atabwa muri yombi.
Polisi ikomeza ivuga ko umushoferi yatwaraga bisi yasinze cyane, ikindi kandi akaba yari atwariye ku muvuduko ukabije.



















TANGA IGITEKEREZO