00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Yakatiwe iminsi 40 y’igihano nsimburagifungo azira gushyira urusenda mu ikariso y’umugore we

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 February 2018 saa 04:20
Yasuwe :

Urukiko rw’Akarere ka Lira muri Uganda rwakatiye uwitwa Moses Okello, kumara iminsi 40 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhindanya ikariso y’umugore we akoresheje urusenda.

Kuwa Kane nibwo Umucamanza Hilary Kiwanuka, yakatiye iki gihano Moses Okello utuye mu gace ka Barmola.

Mu buhamya yahaye urukiko, umugore we yavuze ko ku wa 20 Mutarama 2018, aribwo Okello yafashe ikariso ye akayishyiramo urusenda undi atabizi, ubundi akamwumvisha uburyo agomba kuyambara.

Yagize ati “Yambwiye ko ashimishwa no kumbona muri uwo mwambaro w’imbere buri gihe nywambaye. Yanshishikarije kuyambara uriya munsi. Nyuma gato nahise ntangira kumva uburyaryate, butigeze bushira na nyuma yo kwiyuhagira.”

The Monitor yanditse ko uyu mugore utarigeze atangazwa amazina yakomeje abwira urukiko ko yahise atangira kugira ibisa n’uduheri mu myanya y’ibanga, ahita afata umwanzuro wo kugana kwa muganga, bamubwira ko ari urusenda rwabiteye ari nabwo yahitaga ajyana ikirego kuri polisi.

Okello wemeye ibyo ashinjwa, yavuze ko yashyize urusenda mu myambaro y’imbere y’umugore we kugira ngo arebe uko aza kubyifatamo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages