Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Ugushyingo nibwo Papa Francis yageze i Kampala aho yari akubutse i Nairobi muri Kenya.
Mu mwaka wa 1969 nibwo Papa Paul wa gatandatu(Paul VI) yasuye iki gihugu. Icyo gihe cyayoborwaga na Perezida Milton Obote.
Ku nshuro ya kabiri Uganda isurwa n’umu Papa, hari mu mwaka wa 1992 ubwo Papa Yohani Pawulo wa kabiri(John Paul II) yahagiriraga uruzinduko. Icyo gihe yanasuye u Rwanda.
Ubwo Papa Francis yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe, yakiriwe na Perezida w’iki gihugu Yoweli Kaguta Museveni ari kumwe n’abayobozi bakuru b’inzego zitandukanye z’iki gihugu ndetse n’aba Kiliziya Gatolika.
Igikorwa cy’ingenzi kizanye Papa Francis muri iki gihugu ni umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 abahowe Imana(Martyrs) bo muri iki gihugu bamaze bagizwe abatagatifu.


Ibitekerezo 0