Uganda yemeye kwakira bamwe mu bimukira bakomoka muri Afurika no muri Aziya, bari basabiye ubuhungiro ku mupaka uhuza Amerika na Mexique, mu gihe Honduras yo izakira abakomoka mu bihugu bivuga Icyespagnol.
Ni amasezerano ashimangira ingamba zafashwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump, mu rwego rwo gushaka ibihugu byemera kwakira abimukira binjiye muri Amerika binyuranyije n’amategeko.
Nubwo bimeze bityo abaharanira uburenganzira bwa muntu ntibahwemye kwamagana iyi politiki, bavuga ko kohereza aba bimukira bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Aya masezerano agaragaza ko Uganda izakira abimukira badafite ibyaha bashinjwa, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo izakira.
Honduras yo yemeye kubakira mu gihe cy’imyaka ibiri, barimo n’imiryango ifite abana, ariko inyandiko zigaragaza ko icyo gihe gishobora kwiyongera.
Kugeza ubu nibura ibihugu birenga 10 byamaze kwemera kwakira abimukira birukanwe na Amerika, Uganda ikaba ibaye igihugu cya kane muri Afurika cyabyemeye nyuma ya Sudani y’Epfo, Eswatini n’u Rwanda.
Mu ntangiriro za manda ye ya kabiri, Perezida Trump yashyize imbaraga mu kwirukana abimukira badafite ibyangombwa.
Ibihugu nka Panama na Costa Rica na byo byemeye kwakira abimukira binjiye muri Amerika bitemewe n’amategeko bakomoka muri Afurika na Aziya.
Bivugwa ko Amerika yegereye n’ibindi birimo Espagne na Equateur kugira ngo na byo byoherezwemo abimukira.
Muri Kamena 2025 Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemereye Trump kohereza abimukira mu bihugu badakomokamo kandi nta ruhare babigizemo.
Inzobere za Loni hamwe n’indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu bavuga ko iyi gahunda yo kohereza abimukira mu gihugu badakomokamo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.






Ibitekerezo 0