Nyuma yo kumenyekana kw’intsinzi ya Biden, ibyishimo byatashye mu mitima ya benshi bari bamushyigikiye, ndetse n’abari barambiwe Trump ku bw’impamvu zitandukanye, baba abo muri Amerika n’ahandi ku Isi.
Abayobozi batandukanye bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, na bo harimo abatacecetse ahubwo bihutiye kugaragaza ibyiyumviro byabo, ku ntsinzi ya Joe Biden.
Mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ari mu bifurije Joe Biden intsinzi.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Joe Biden, watorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mfite ibyiringiro ko uku gutorwa kwe kuzaba izingiro ryo gukomeza ubucuti hagati y’u Burundi na USA. Imana imuhe umugisha, ihe umugisha n’Amerika.”
I take this opportunity to congratulate Mr. @JoeBiden, 46th President-elect of the United States of America. I also express my hope that his election will be a springboard for the strengthening of the ties of friendship between Burundi and USA. May God bless him and bless the US!
— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) November 7, 2020
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagize ati “Ni uko ni uko, Joe Biden na Kamala Harris. Joe, twagiranye umubano wihariye mwiza kandi w’igihe kirekire, hafi imyaka 40, kandi nkuzi nk’inshuti ikomeye ya Israel. Niteguye gukorana namwe mwembi kugira ngo turusheho gukomeza ubucuti hagati ya USA na Israel.”
Congratulations @JoeBiden and @KamalaHarris. Joe, we’ve had a long & warm personal relationship for nearly 40 years, and I know you as a great friend of Israel. I look forward to working with both of you to further strengthen the special alliance between the U.S. and Israel.
— Benjamin Netanyahu (@netanyahu) November 8, 2020
Netanyahu kandi yaboneyeho gushimira Donald Trump ku bw’ibyo yakoreye Israel mu gihe yari ayoboye.
Ati “Warakoze Donald Trump, ku bw’ubucuti wagaragarije Leta ya Israel nanjye by’umwihariko, ku bwo gushyigikira Yerusalemu na Golan, ku bwo guhangana na Iran, ku bw’amasezerano y’amahoro yakoze amateka, no ku bwo gukuza umubano wa Amerika na Isirayeli.”
Thank you @realDonaldTrump for the friendship you have shown the state of Israel and me personally, for recognizing Jerusalem and the Golan, for standing up to Iran, for the historic peace accords and for bringing the American-Israeli alliance to unprecedented heights.
— Benjamin Netanyahu (@netanyahu) November 8, 2020
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, na we yishimiye intsinzi ya Biden, yagize ati “Ni uko ni uko, Joe Biden, ku bw’iyi ntsinzi yawe y’igitangaza. Uruhare rwawe mu gukomeza umubano mwiza w’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukagera heza kurushaho.”
Congratulations @JoeBiden on your spectacular victory! As the VP, your contribution to strengthening Indo-US relations was critical and invaluable. I look forward to working closely together once again to take India-US relations to greater heights. pic.twitter.com/yAOCEcs9bN
— Narendra Modi (@narendramodi) November 7, 2020
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we yagize ati “Ni uko ni uko Joe Biden na Kamala Harris, abatorewe kuba Perezida na Visi Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiteguye umubano mushya ukomeye hagati ya USA na Afurika, ushingiye ku kubahana, no gusangira amahame y’imikoranire mpuzamahanga.”
Congratulations to @JoeBiden and @KamalaHarris, president-elect and vice-president elect of the United States of America. The @_AfricanUnion Commission looks forward to a new, stronger USA-Africa relationship based on mutual respect and shared values of international cooperation.
— Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) November 7, 2020
Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison, yagize ati “Ni uko ni uko Joe Biden na Kamala Harris, Australia ibifurije intsinzi mu kazi kanyu. Ubucuti bwa Australia na USA burakomeye, bunubakiye ku mahame dusangiye. Niteguye gukora namwe bya hafi, duhangana n’ibibazo byinshi Isi ifite.”
Chancelière w’u Budage, Angela Merkel, na we yagize ati “Niteguye gukorana na Perezida Biden. Umubano wacu ni ntayegayezwa, tuzakorera hamwe duhangane n’ibibazo bikomeye byo mu gihe cyacu.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we yashimye Abanyamerika batoye Perezida wabo.
Yagize ati “Abanyamerika bihitiyemo perezida. Ni uko ni uko Biden na Kamala Harris, dufite byinshi byo gukora kugira ngo duhashye ibibazo biriho uyu munsi, reka dukorere hamwe.”
The Americans have chosen their President. Congratulations @JoeBiden and @KamalaHarris! We have a lot to do to overcome today’s challenges. Let's work together!
— Emmanuel Macron (@EmmanuelMacron) November 7, 2020
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Yoshihide Suga, na we yagize ati “Turabishimiye Joe Biden na Kamala Harris. Niteguye gukorana namwe mu gukomeza cyane umubano wa USA n’u Buyapani, no gushyigira amahoro, ubwisanzure n’iterambere mu karere ndetse n’ahandi.”
Warm congratulations to @JoeBiden and @KamalaHarris. I look forward to working with you to further strengthen the Japan-US Alliance and ensure peace, freedom, and prosperity in the Indo-Pacific region and beyond.
— 菅 義偉 (@sugawitter) November 7, 2020
Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, na we ntiyasigaye, yagize ati “Mu izina ry’abaturage ba Philippines, Perezida Rodrigo Roa Duterte arashimira uwahoze ari Visi Perezida Joe Biden ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yongeyeho ati “Philippines na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamye zifitanye umubano mwiza, dushishikariye kurushaho gukuza umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Biden.”
Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yagize ati “Ni uko ni uko Joe Biden na Kamala Harris. Ubucuti bwacu burakomeye, n’umurunga uhuza ibihugu byacu byombi urahamye. Niteguye gukorana cyane namwe ku bw’amahame dusangiye.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, na we yashimiye cyane Biden na Harris ku bwo gutorwa.
Yakomeje agira ati “USA ni umufatanyabikorwa wacu ukomeye, twiteguye gukorana bya hafi, dushingiye ku mahame dusangiye, guhera ku ihinduka ry’ikirere kugeza ku bucuruzi n’umutekano.”
Si aba bayobozi gusa bishimiye intsinzi ya Biden, ahubwo hari n’abandi benshi bakomeje kugenda bagaragaza ko bishimiye itorwa rya Joe Biden na Kamala Harris, ndetse ko biteguye gukorana na bo bya hafi, hakaba hari n’abandi bategerejweho kugira icyo babivugaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!