Izi mvururu zatangijwe n’amakuru avuga ko babonye imodoka ya ICE ku iduka risanzwe rizwiho kugira abimukira benshi baritegererejeho kubona imirimo y’amaboko, irimo gusakara, gusana, gutera amarange n’ibindi.
Ayo makuru yaje kuvamo ibihuha ko iyo modoka yatwaye abimukira badafite ibyangombwa, ibyaje kurakaza abandi bimukira batuye muri aka gace dore ko 82% by’abatuye uyu mujyi ari abaturuka muri Amerika y’Amajyepfo.
Ubu burakari bwatumye aba bimukira n’ababashyigikiye bajya kwigaragambiriza kuri rya duka, bitwaje amabuye n’ibiturika bikoreye batwika imodoka, basahura amaduka ari hafi aho.
Nubwo mu bindi bice bya LA hari abimukira bari bafunzwe, leta ya Amerika yahakanye amakuru avuga ko hari ibikorwa bya ICE byabereye kuri iryo duka, nk’uko Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu muri Amerika (DHS) rwabitangarije BBC.
Rwagize ruti "Uretse ibinyoma, nta bikorwa bya ICE byabereye kuri Home Depot muri LA."
Iyi myigaragambyo yamaze iminsi itatu kugira ngo ihoshwe byasabye ko Perezida wa Amerika, Donald Trump, yohereza abasirikare bo mu mutwe w’Inkeragutabara, ngo zihoshe iyo myigaragambyo.
Nyuma y’iyi myigaragambyo abarenga 118 barafunzwe, gusa DHS ivuga ko aba bafunzwe bari basanzwe barakoze ibyaha birimo ubujura, ihohoterwa ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.
Ku rundi ruhande, abigaragambyaga bo bavuze ko igihe cyari kigeze ngo barengere abimukira batuye uyu mujyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!