Amakuru agaragaza ko Putin na Prigozihn bahuye mu gihe igihugu cyabo cyari kikidandabirana kirwana no kubyutsa umutwe nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyabarizwagamo zari zimaze gusenyuka.
Inkuru y’umunsi wa mbere bahura ntiramenyekana neza, icyakora BBC ivuga ko ubwo bahuraga Prigozhin yari amaze iminsi mike avuye muri gereza mu gihe Putin we yari amaze igihe gito akubutse muri misiyo yari yaragiyemo mu Burasirazuba bw’u Budage nk’umwofisiye wa KGB.
Prigozhin wari warahamwe n’ibyaha ku myaka 17, icyo gihe birumvikana ko atari mushya mu byo gukora ibyaha. Nyuma yo gukatirwa igifungo gisubitse amaze guhamwa n’icyaha cy’ubujura mu 1970, mu 1981 bwo yakatiwe igihano cyo gufungwa igihe kirekire n’ubundi amaze guhamwa n’icyaha cy’ubujura cyari cyarigeze kumuhama mbere.
Kuri iyi nshuro ya kabiri we na bagenzi be babiri bari bataye ku kandoyi umugore watambukaga mu muhanda baramuniga maze bamwambura inkweto z’itumba yari yambaye banamutwara amaherena ye.
Ubwo yavaga muri gereza ahagana mu 1990, yagarutse asanga u Burusiya butandukanye n’ubwo yari yasize. Yasanze Leonid Brezhnev atakiyoboye ahubwo Mikhail Gorbachev ari we uri ku butegetsi, ndetse urukuta rwa Berlin yasanze rutagihagaze rwaraguye, ahubwo politiki y’impinduka ya “Prestroika” ari yo irimbanyije.
Prigozhin yahise atangirira ubuzima mu gucuruza ‘burgers’ muri St Petersburg ariko nyuma gato muri uwo mwaka wa 1990 ahita afungura restaurant mu nyubako ya Old Custom House binatekerezwa ko nta kabuza ari ho yahuriye na Putin ku nshuro yabo ya mbere.
Ni restaurant yari izwiho gutegura amafunguro meza y’igikoni cy’imbere mu gihugu, ayo mafunguro agakurura benshi barimo Meya w’Umujyi, Anatoly Sobchack. Icyo gihe Putin wari ufite imyaka 40, yayobotse iyo restaurant anayibera umukiliya.
Restaurant ya Prigozhin yakomeje kuyobokwa cyane n’abanyapolitiki ndetse birenga Umujyi wa St Petersburg n’abandi banyapolitiki bo hanze batangira kuyigana.
Mu gihe Isi yinjiraga mu kinyejana gishya Vladimir Putin amaze kuba Perezida, Prigozhin yari yaramaze kuba inshuti ye y’akadasohoka kugeza ku buryo yarasigaye yitwa ‘Umutetsi wa Putin’.
Nk’umuyobozi mushya w’u Burusiya, Putin yagombaga kugira umutetsi wihariye yizeye kugira ngo afate ifunguro nta rwicyekwe. Yagombaga kugira uwo azi neza abitsa ibanga nk’umuntu wabaye muri KGB aho abayibagamo bari bazwiho kugira amakenga menshi.
Umubano w’aba bombi watangiye kurenga iby’igikoni, utangira kugera mu bya politiki ndetse Prigozhin ari na ko agenda yiyambazwa mu bikorwa bimwe na bimwe bya guverinoma.
Prigozhin yaje kuyoboka iy’itangazamakuru, ateruye asa n’ushinze ubwami bushya ari na ko iby’imbuga nkoranyambaga birushaho kwaduka no kwaguka, kugeza ubwo nyuma y’ikinyacumi cy’imyaka ari bwo yeruye ko ari we wihishe inyuma ya “Internet Search Agency.”, ikigo cyamamaye mu gusakaza icengezamatwara ry’u Burusiya.
Mu 2013 na 2014 mu ntambara yasize u Burusiya bwarwanaga na Ukraine, bwegukanye intara ya Crimea, nibwo hashinzwe umutwe wa Wagner ariko waje kujya ku ruhande rw’abatari bashyigikiye u Burusiya binatuma iyi leta ifatira aba bacanshuro ibihano nubwo nyuma Prigozhin n’abambari be bakomeje kubera ukuboko kw’iburyo ubutegetsi bwa Putin.
Nubwo byari bimeze bityo ariko, kugeza mu 2022, Leta y’u Burusiya ntiyemeraga ibyo gukorana na Prigozhin. Wagner yagiye yumvikana mu ntambara zo mu bihugu byinshi hirya no hino ku isi nka Siriya, Libya, Mali, Centrafrique n’ahandi.
Putin n’umunyamabanga we mu by’itangazamakuru ntiberuraga ngo bemere imikoranire yabo na Prigozhin, gusa bikagaragara ko ibikorwa bye bitari gushoboka batabifitemo ukuboko cyangwa se adafite uruhushya rubaturutseho.
Muri Kamena nibwo Putin yakomoje ku kuba Wagner yaragiye ibona ubufasha bwinshi bwa leta anavuga ko abacanshuro bayo bagiye bagira umumaro mu ntambara zikomeye ariko kubera ko ibigo bya gisirikare byigenga bitemerwa n’amategeko, yavuze ko nk’itsinda, Wagner itabayeho.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo havuzwe ko Wagner iri mu bari kurwana muri Ukraine, ndetse ko Prigozhin yagiye ahabwa imfungwa akajya kuzifashisha mu mirwano. Uyu mutwe warushijeho kuvugwaho cyane nyuma y’aho mu Ugushyingo Prigozhin afunguye Ikigo cya Wagner muri St Petersburg ari na ko irushaho kuvugwa mu bikorwa muri Ukraine.
Uko zabyaye amahari
Prigozhin byageze aho atangira kumvikana ashyira mu majwi bamwe mu basirikare n’abayobozi bakuru b’ingabo avuga ko birengagiza umusanzu uri gutangwa na Wagner, aza no kugeraho arerura avuga ko nka Minisitiri w’Ingabo, Sergei Shoigu hamwe na Valery Gerasimov bari kwicisha inzara abacanshuro ba Wagner.
Nyuma gato Prigozhin yatangiye no kujya yototera Putin akoresha imvugo z’inyereramucyamo, akamushyira mu majwi ari na ko agaragaza ko gutsinda intambara bitapfa gushoboka ndetse aranarenga avuga ko atabona intego yayo.
Ku wa 23 Kamena, Prigozhin yatangaje iby’urugendo yise “urw’ubutabera” ku muhanda ugana i Moscow mu Murwa Mukuru.
Amakuru avuga ko yashakaga ko Putin amwitaho akanumva ukutavuga rumwe kwe n’igisirikare cy’u Burusiya, ndetse abo hafi ye bavuze ko ngo yari atangiye kugira ubwoba bwo gutakaza ubutoni kuri Putin.
Byageze aho Wagner irasa indege ebyiri za gisirikare z'u Burusiya, inica abasirikare bagera kuri 15 b’icyo gihugu. Icyo gihe mu buryo buteruye neza ni bwo Putin yavuze ko ibiri kuba biyobowe n’ umugambanyi wateye icyuma igihugu agiturutse inyuma, gusa yirinda kuvuga izina Prigozhin.
Muri ibi bihe wa mubano wabo w’akadasohoka birumvikana ko wari waramaze kuba amateka.
Nyuma y’iminsi mike Prigozhin akoze igisa n’imyigaragambyo kitageze ku ntego neza, we n’abasirikare be bakuru bagera kuri 30 bahuye na Putin mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu, ariko nyuma y’aho byagaragaraga ko Putin atagikeneye ukundi Prigozhin ahubwo hari hasigaye kwibaza ku hazaza h’ingabo ze.
Ku ruhande rwa Prigozhin na we byagaragaraga ko ahantu rukumbi asigaye ahanze amaso ari kuri Afurika nk’uko amashusho ye ya nyuma yagaragaye ari na ho ari, ariko inkuru ye y’ubuzima ntiyakomeje kuyandika kuko yahitanwe n’impanuka y’indege.
Abashinja Putin urupfu rwe bafite ishingiro?
Kugira ngo buriya indege ikore impanuka isanzwe bishobora guturuka ku bintu bitatu nabyo bikubiyemo ibindi: Ibibazo tekinike by’indege, amakosa y’abapilote ndetse n’ikirere kibi. Muri ibi bitatu bisa n’aho ikijyanye n’amakosa y’abapilote turaba tucyihoreye kuko bamaze gupfa kandi hakaba nta perereza rirakorwa.
Ku kijyanye n’ibibazo tekinike by’indege nacyo turagiha amahirwe make, uti kubera iki? Indege bivugwa ko Prigozhin yari arimo yakozwe n’uruganda rwo muri Bresil rwa ‘Embraer’.
Mu myaka 20 ishize ubwoko bw’izi ndege ntabwo bwigeze bugaragaraho amakosa ashobora guteza impanuka. Impanuka yayo iheruka ni iyakozwe mu 2006 nabwo bitewe n’amakosa y’abapilote.
Ikindi gikomeye ni uko ubuyobozi bw’uru ruganda bwanze kugira icyo butangariza Al Jazeera.
Nitujya ku bantu, hari babiri bashobora kugerekwaho uruhare, uwa mbere ni Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy bitewe n’uko mu bo bahanganye ku rugamba harimo harimo n’abacanshuro ba Wagner. Ibi bivuze ko nawe abonye amahirwe yo kwivugana uyu mugabo, atamureka ngo agende.
Gusa uyu nawe yamaze gutangaza ko nta ruhare afite muri iyi mpanuka y’indege Prigozhin yari arimo.
Niba uyu avuyeho usigaye ni Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin wahise anashyirwa mu majwi na benshi ubwo iyi ndege yamaraga guhanuka.
Kuki Perezida Putin ashobora gukekwa?
Ibikorwa Wagner iherutse gukora byo kwigumura ku buyobozi bwa Putin, bisa n’ibyangije isura ye ku ruhando mpuzamahanga bimugaragaza nk’umuntu w’intege nke.
Ubwo Wagner yasatiraga Moscow, Perezida Putin kuri televiziyo y’igihugu yivugiye ko ibiri gukorwa na Prigozhin ari nk’ubugambanyi ndetse no kumutera icyuma mu mugongo.
Ikindi gituma Putin akekwa n’uko ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya BRICS yabereye muri Afurika y’Epfo atigeze agira icyo avuga kuri iyi mpanuka kandi yari yamaze kuba.
Putin yagize icyo avuga bukeye bwaho kandi imbwirwaruhame ye ituma benshi bakomeza kumucyeka.
Perezida Putin yavuze ko Yevgeny Prigozhin yari umugabo ufite impano ikomeye mu bucuruzi, gusa yemeza ko "yakoze amakosa akomeye" nubwo ateruye ngo avuge ayo ariyo.
Ati “Hashize igihe kinini nzi Prigozhin, urebye ni ukuva mu myaka yo mu 1990. Yakoze amakosa akomeye mu buzima ari nanone hari byinshi by’ingenzi yagiye ageraho haba ku giti cye ndetse ugasanga bihebuje mu gihe hari ibyo namusabye gukora. Yari umugabo w’umunyempano, umunyempano mu bucuruzi.”
Yakomeje avuga ko hari byinshi azibukira kuri uyu mugabo birimo n’uburyo yarwanyije aba-nazi muri Ukraine, ashimangira ko inzego z’iperereza zatangiye gukusanya amakuru hagamijwe kumenya icyamuhitanye.






Ibitekerezo 0