Ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye hirya no hino ku isi bitabiriye “Rwanda day" i London mu Bwongereza kuganira na Perezida Paul Kagame harimo inshuti nyinshi buri yose ifite impamvu yayiteye kwifatanya n’Abanyarwanda.
IGIHE yegereye umwe muri izo nshuti z’u Rwanda, Fidèle w’imyaka 50 y’amavuko, ukomoka mu Burundi atuganirira impamvu yitabiriye iki gikorwa,
Barandangiye wize ibijyanye n’ubucuruzi na Douane mu gihugu cy’u Burundi, twamubajije uko yitabiriye "Rwanda day 2013" adusubiza agira ati “Mu by’ukuri nubwo ndi Umurundi ariko u Rwanda ni igihugu cy’abavandimwe cyane bikaba binshimisha no gukorana n’Abanyarwanda.”
Barandangiye akomeza avuga ko yanazanywe kandi kumurikira abitabiriye “Rwanda day 2013” ibikorwa bye, ati “Kubera ibikorwa bya sosiyete yanjye yitwa SOLIDAF (Solidarité et Développement en Afrique) bitezwa imbere n’Abarundi n’Abanyarwanda, byatumye nza muri iki gikorwa kiza u Rwanda ruhora rukora, naje rero kugira ngo mpure n’abandi bashoramari bavuye mu Rwanda n’ahandi, menyekanishe ibyo nkora kandi menye n’ibyo abandi bakora mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere nk’uko Perezida Kagame ahora abyigisha.”
Barandangiye Fidèle amaze imyaka 10 akorera mu Karere ka Anvers mu Majyaruguru y’u Bubiligi aho afite inzu acururizamo yitwa “Café le Poète”. Avuga ko iyo nzu ye ari ihuriro ry’Abanyafurika n’Abanyaburayi cyane cyane Abanyarwanda n’Abarundi, kuko bahasanga byinshi bibakumbuza umuco wo mu Rwanda no mu Burundi.
Ku bijyanye na sosiyete ye ya SOLIDAF, Barandangiye yifuza gufatanya cyane n’Abanyarwanda n’Abarundi, ibaha serivise y’ibijyanye n’ubwikorezi bugana muri Afurika biciye mu nzira y’amazi, no mu kirere. Ati “Tubatwarira amakontineri arimo imizigo yabo, amamodoka n’ibindi bijyanye n’ubwikorezi bita “Courrier expresse”, biranashoboka gutwarira abantu imizigo mike, kuko tuyihuza n’indi bikagendera rimwe (Option de groupage d’envois).
Bandangiye Fidèle yatubwiye ko sosiyete ye ya SOLIDAF (Solidarité et Développement en Ariquen) yifuza gufasha cyane Abanyarwanda n’Abarundi bayisanga ikabaha serivise y’ibijyanye n’ubwikorezi n’ubutumwa bwose bwaba bwakoherezwa muri Afurika biciye mu nzira y’amazi, n’inzira y’ikirere, nko kubatwarira amakontineri n’amamodoka n’ibindi bijyanye n’ubwikorezi bita Courrier expresse, mu nzira y’ikirere hakaba hakorwa ingendo 4 buri cyumweru zigana i Kigali mu Rwanda aho akorana na kompanyi ya GORILLA1000 n’ingendo 2 buri cyumweru zigana i Bujumbura mu Burundi aho akorana na Intercargo.
Iyi sosiyete ya SOLIDAF (Solidarité et Développement en Ariquen) ikaba ifite ikicaro cyayo i Bruxelles mu bubiligi, ahitwa Rue Saint Boniface N°25/1050-Bruxelles, uwashaka ibisobanuro birambuye akaba yakwandikira ubuyobozi bwayo kuri E-mail : [email protected] , no kuri telefone igendanwa : 0032 486 08 49 45



















TANGA IGITEKEREZO