Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko mu bandi batahunze, harimo abihishe imbere mu gihugu ndetse hari n’abatanga ruswa ku bayobozi kugira ngo ntiboherezwe ku rugamba.
Bamwe mu bayobozi bo mu ngabo za Ukraine bavuga ko n’ubwo hatanzwe itangazo rihamagarira abagabo bose bafite hagati y’imyaka 25 na 60 kandi bafite imbaraga kujya mu ngabo z’igihugu, bitatanze umusaruro kuko hakomeje kugaragara icyuho kandi giteye impungenge.
Amakuru avuga ko nibura Ukraine ikenera abasirikare bashya ibihumbi 30 buri kwezi, umubare itajya ipfa kugeraho muri ibi bihe.
Umwe mu badepite ba Ukraine, Anna Skorokhod, yavuze ko umubare w’abasirikare batoroka igisirikare cya Ukraine uri kwiyongera cyane, harimo abagenda badasabye uruhushya, n’abakorerabushake. Yongeraho ko badashaka kugisubiramo kubera ko bafashwe nabi n’ababayobora.
Inzobere mu bya gisirikare, Konrad Muzyka yavuze ko hari ikibazo cy’ibura ry’abasirikare ndetse ko ”Ukraine bigaragara ko iri gitsindwa intambara.”
Abashinzwe kurinda imipaka ya Ukraine bamaze gufata ibihumbi by’abagerageje guhunga ndetse hari n’aho bakoresheje imbunda barasa abarimo kugerageza guhunga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!