00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Abantu 20 bakomerekejwe n’ibisasu byarashwe n’u Burusiya

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 20 July 2023 saa 12:48
Yasuwe :

Abantu 20 bakomerekeye mu iraswa ry’ibisasu bya misile muri Ukraine bikozwe n’u Burusiya, ndetse ibindi bikorwa remezo birangirika nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Ukraine kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023.

Ibyo bisasu byarashwe mu ijoro ryo kuwa gatatu mu Mijyi ya Mykolaiv na Odesa, nyuma y’uko u Burusiya buhaye gasopo Ukraine buvuga ko hari ubwato bwasatiriye icyambu giherereye ku Nyanja y’Umukara ya Ukraine.

Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko Minisitiri w’Agateganyo ushinzwe iterambere n’ibikorwa remezo, Vasyl Shkurakov, yari yasobanuye ko ubwo bwato ari ubwa Romania bwari butwaye ingano.

Ati ‘‘Intego yabwo yari ukoroshya ingendo z’ubwato ku rwego mpuzamahanga mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Inyanja y’Umukara’’.

Ukraine n’u Burusiya biri mu bihugu bya mbere ku Isi byohereza mu mahanga umusaruro w’ingano, ibikomeza kugora amahanga kuzikura muri ibyo bihugu kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara kuri Ukraine.

Kuva ubwato bwa nyuma bwaturuka muri Ukraine ku cyumweru gishize butwaye ingano buzinyujije ku Cyambu cy’Inyanja y’Umukara, u Burusiya bwatangiye kurasa ibisasu mu Mujyi wa Odesa guhera mu ijoro ryo kuwa mbere no kuwa kabiri, bisenya ibikorwa remezo bya Ukraine birimo inganda zirimo izitunganya ingano, ububiko bunini, amaduka, inyubako zitandukanye ndetse n’imodoka.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiym yatangaje ko kuri iyi nshuro u Burusiya bwateye ibisasu bya misile biremereye birimo ibyifashishwa mu guhanura ibyogajuru.

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero kuri Ukraine, nyuma y'ubwato bwaturutse muri Ukraine butwaye ingwano bukanyura ku Cyambu cy'Inyanja y'Umukara, ibyo u Burusiya bwafashe nk'ubushotoranyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages