Klymenko agaragaza ko uwo mugabo yagiye ku muhanda agatangira kurasa abantu ndetse abandi akabafata bugwate mu iduka (supermarket) riri hafi aho.
Klymenko asobanura ko polisi yagerageje no kuganira n’uyu mugabo mu gihe cy’iminota 40 bashaka ko nibura umwe mu bafashwe bugwate wakomeretse yahabwa ubutabazi bw’ibanze ariko uwo mugabo akanga kubasubiza ari bwo hatanzwe itegeko ryo kumwica.
Ati “Twamusabye kujyana ibikoresho by’ibanze byo gufasha uwari wakomeretse kurekera kuva amaraso n’ibindi ariko ntabwo yigeze adusubiza rero itegeko ryo kumwica ryahise ritangwa cyane ko yari amaze kwica umwe mu bafashwe bugwate.”
Nyuma abantu bane bahise bakurwa muri iryo duka.
Abarenga 15 bakomerekeye muri icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi ndetse 10 muri bo barimo umwana bahise bajyanwa mu bitaro.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu yateye uyu mugabo kwica abantu itaramenyekana kuko n’iwe mu rugo hahise haturika bikekwa ko yari yasize ahateze ibiturika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!