Zelensky, mu kiganiro gisoza umwaka yagiranye n’abanyamakuru i Kyiv kuri uyu wa 19 Ukuboza 2023, yatangaje ko Ukraine ifite ku rugamba abasirikare bamaze igihe kinini bataruhuka bitewe n’umubare wabo udahagije.
Yasobanuye ko abayobozi bakuru mu gisirikare bamugejejeho icyifuzo cy’uko habaho ubukangurambaga bwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya bari hagati ya 450 000 na 500 000, kandi ngo ntibyoroshye kuko uyu mubare ari munini cyane.
Zelensky yabajije ati “Ni iki kizaba kuri bariya bantu bamaze imyaka ibiri barwanira igihugu cyacu? Dufite ikibazo cyo gusimburanya n’ibiruhuko. Ryaba igenamigambi ryumvikana.”
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ijambo ry’umwaka yagejeje ku Barusiya n’inshuti zabo kuri uyu wa 19 Ukuboza, yatangaje ko igihugu cye gifite abasirikare 617 000 bahanganye n’aba Ukraine kandi ngo ntibazahagarika intambara bataragera ku ntego yabo.
Igisirikare cya Ukraine gifite ibyago byo guhagarikirwa inkunga cyahabwaga n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ku ikubitiro Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite wiganjemo aba-Republicains, yanze ko ikomeza koherezwa i Kyiv.
Abasesenguzi bahamya ko Ukraine iri mu nzira yo gutsindwa iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022, ariko Perezida Zelensky we, ubwo yabazwaga iki kibazo, yatangaje ko u Burusiya budateze kubatsinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!