Uko Intambara yo muri Ukraine ikomeza kuba, amafaranga yo kubaka igihugu ndetse n’ Ubukungu bikomeje kurushaho kuzamuka cyane.

Raporo nshya ya Banki y’Isi igaragaza ko mu mezi arenga atandatu kuva Igihugu cy’ u Burusiya cyashora intambara kuri Ukraine mu mpera za Gashyantare, hamaze kwangirika byinshi haba mu nyubako, ubucuruzi, inganda n’ibindi.

Anna Bjede, Visi Perezida wa Banki y’ Isi mu Burayi no muri Aziya aganira na Deutche Welle kuri aya mafaranga y’ibikenewe ngo hubakwe Ukraine bundi bushya, yagize ati “Ni umubare utangaje. Tugomba kumenya ko iyi ntambara iri kugira ingaruka mbi kuri Ukraine.”

Ubukungu bwa Ukraine nabwo bukomeje kujya habi dore ko nko mu gihembwe cya kabiri cya 2022, bwasubiye inyuma ho 37 % kubera ingaruka z’intambara.

Raporo ya Banki y’Isi yashimangiye ko mu gihe inzira yo kongera kwiyubaka mu myaka itari mike ari ngombwa kuri Ukarine, ndetse hakenewe miliyari 105 z’amadolari mu gihe cya vuba mu gusana ibyangiritse.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko 40% by'abantu bari bafite akazi mbere y'intambara muri Ukraine bakabuze , mu gihe 50% by'abakora akazi umushahara wabo wagabanutse.

Ukraine imaze gusenyuka cyane guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo intambara yatangiraga
Ukraine imaze gusenyuka cyane guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo intambara yatangiraga