00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine n’u Burusiya byahererekanyije imfungwa z’abagore

Yanditswe na Manzi Angelo
Kuya 18 October 2022 saa 12:19
Yasuwe :

Kuva Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira nibwo ibi bihugu byombi byahererekanyije imfungwa z’intambara zigizwe n’abagore gusa bagera kuri 218.

Abayobozi ku mpande zombi bavuga ko u Burusiya bwarekuye abagore 108 bo muri Ukraine bafunzwe nk’imfungwa z’intambara. Muri aba abasivili ni 12 gusa abandi ni abasirikare.

Muri aba bagore, 37 bari abaturage basanzwe bafashwe nyuma yuko u Burusiya bwari bwagose ahakorerwa ibyuma muri Mariupol muri Gicurasi uyu mwaka.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy mu butumwa yacishije kuri Televiziyo yavuze ko 96 mu babohojwe ari abagore b’ abasirikare, 12 basigaye bakaba abasivile. Yashimiye abakoze iyo bwabaga mu gikorwa yise icy’ ubutwari.

Ati “Uko tugira imfungwa nyinshi z’ u Burusiya, niko tugira amahirwe yo kubohoza intwari zacu.”

Ku ruhande rw’ u Burusiya bwatangaje ko abarekuwe ari abagore bakaba babikoze mu cyiswe ‘110 ku 110.’

U Burusiya bwatangaje ko abagore barekuwe 80 bari abaturage na 30 b’ abasirikare.

Ibiro bya Perezida wa Ukraine byavuze ko kuva intambara yatangira igiye kumara amezi umunani hagati y’ u Burusiya na Ukraine ari ubwa mbere ibi bihugu bihanahanye imfungwa zigizwe n’ abagore gusa.

Ni imfungwa zigera kuri 218 z'abagore gusa
Ni ubwa mbere Ukraine n'u Burusiya bihererekanya imfungwa z'intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages