00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukraine: Perezida Zelensky ntiyemera igisubizo ku ntambara n’u Burusiya kitarimo ibihano

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 26 March 2025 saa 04:42
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagaragaje ko ashyigikiye bimwe mu byavuye mu biganiro Amerika yagiranye n’u Burusiya n’ibyo yagiranye na Ukraine bigamije guhosha intambara, no guhagarika gukoresha mu ntambara amato y’ubucuruzi anyura mu Nyanja y’Umukara, ariko avuga ko atanyuzwe kubera ko nta bihano bigaragaramo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku uyu wa 25 Werurwe 2025, nyuma y’amatangazo yasohowe n’ibiro bya perezida wa Amerika, White House, yavugaga ku byo ibihugu byombi byasabye kugira ngo amasezerano y’agahenge agerweho.

Itangazo rya Amerika rivuga ko yemeranyije na Ukraine ko bareka intambara irwanirwa mu Nyanja y’Umukara, bakareka no gukoresha ubwato bw’ubucuruzi mu bikorwa by’intambara.

Zelensky akomeza avuga ko Amerika yabemereye kubafasha kugera ku masezerano yo guhererekanya imfungwa z’intambara, gusa ayishinja kwemerera u Burusiya kongera gukora ubucuruzi buciye muri Ukraine itabibamenyesheje.

Yagize ati “Ntabwo twigeze twemera ko ibi bijya muri aya masezerano. Twizera ko ibyo ari guca intege uruhande rwacu ndetse no koroshya ibihano”

Zelensky yagaragaje impungenge kuri aya masezerano kuko nta bihano byavuzwemo ku muntu utazayubahiriza.

Si ibyo gusa kuko Zelensky yavuze ko muri ibi biganiro, hari ibikorwaremezo by’ibanze Ukraine yasabye ko bizashyirwa mu masezerano nk’ahantu hakwiye kurindwa gusa byo bitagarutsweho muri ayo matangazo.

U Burusiya buvuga ko mu gihe ibiganiro byaba bibyaye umusaruro na gahunda yo kugemura ibikomoka ku binyampeke n’inyongeramusaruro binyuze mu Nyanja y’Umukara no ku byambu bitatu bya Ukraine ishobora gusubukurwa.

Zelensky yagaragaje ko hakenewe ibihano bizahabwa uzica amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages